00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango irenga 7,000 iracyatuye ahayishyira mu kaga

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 29 December 2014 saa 02:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko imiryango nyarwanda irenga 7.000 igituye mu manegeka ku buryo ishobora guhitanwa n’ibiza nk’imvura.
Nubwo Leta yagiye ishyira ingufu mu kwimura imiryango ituye mu manegeka, imibare iheruka ituruka muri MIDIMAR igaragaza ko mu miryango 47.474 yagombaga kwimurwa, himutse 39.907 naho 7.567 iracyatuye aho yakwibasirwa n’ibiza.
Iyi miryango yose byari biteganyijwe ko muri Nyakanga 2014 yagombaga kuba yimutse.
Leta (…)

Leta yimuraga imiryango ikennye, ariko n’indi ikifuza inkunga ya leta. MIDIMAR yo ikagaragaza ko nta ngengo y’imari yihariye yateganyijwe iki gikorwa gikorwa cyo kubimura kuko gikorwa n’uturere kigakurikiranwa na MIDIMAR na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Eric Budederi ushinzwe iby’ibiza muri MIDIMAR, yatangarije The East African ko Minisiteri nta bushobozi yabona bwo kwimura buri wese ukeneye ubufasha. Ngo icyo leta yitaho ni imiryango ikennye naho indi igafashwa kubona ibibanza n’isakaro (amabati).

Yakomeje avuga ko Leta iri gushaka abafatanyabikorwa, nka Sosiyete Sivile n’abikorera bikagira uruhare mu kwimura iyi miryango.

Mu kiganiro MIDIMAR yagiranye n’itangazamakuru mu Gushyingo, yatangaje raporo ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2014 ibiza byishe abantu 76, abandi 125 barakomereka, inzu 1725 zirasenyuka, byangiza ibihingwa ku butaka bungana na hegitari 1183, byica n’amatungo 191.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages