Imiryango izahabwa amatungo ni iyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, mu gihe amatungo azatangwa arimo intama, ihene, ingurube n’inkoko, akazagira uruhare mu kongera umusaruro w’ibiyakomokaho ku isoko ry’u Rwanda ndetse no hanze yarwo, ku buryo bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu ndetse bivane abaturage mu bukene.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile, avuga ko uyu mushinga uzafasha aka karere kuvana abaturage mu bukene, kuko bazabona ifumbire bakihaza mu biribwa, ari nako basagurira amasoko arimo n’ayo hanze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Uyu mushinga urafasha abaturage bacu kwivana mu bukene, barwanya ikibazo cy’imirire mibi kigaragara mu karere, ariko noneho biraza no gufasha ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Dufite isoko riduhuza n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, twifuza kuzabyaza umusaruro kurushaho.”
Buri mu muryango uzaba watoranyijwe nyuma yo guhabwa amahugurwa yo gufata neza amatungo magufi, uzahabwa amatungo abiri. Ni ukuvuga ihene ebyiri, ingurube ebyiri cyangwa intama ebyiri, uwo bizagaragara ko wafashe neza amatungo uzaba wahawe, uzahabwa ishimwe ry’inkoko 10.
Uyu mushinga uzakorera mu turere 15 ari two Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro, Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruhango.
Buri Karere kazubakwamo isoko ry’amatungo, mu gihe amabagiro 10 n’amavuriro y’amatungo 20 na yo azubakwa, mu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.
Imiryango 26 355 yo mu kiciro cya 1 n’icya 2 by’ ubudehe niyo izahabwa amatungo magufi mu gihugu hose. Biteganyijwe ko hazatangwa ingurube 15 000, intama 10 125, ihene 13 163 n’inkoko 337 500.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!