Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019 n’ Umuyobozi mukuru wa FONERWA, Hubert Ruzibiza n’umuyobozi wa R20 Regions of Climate Action, Dr Nuttall Christophe.
Ruzibiza yavuze ko ayo masezerano ateganya uburyo impande zombi zizafatanya gushakisha agace k’icyaro mu Rwanda kazageragerezwamo umushinga wo gukora imidugudu y’icyitegererezo, yatanga umusaruro bigakwizwa mu gihugu hose n’ahandi muri Afurika.
Ati “Uwo mudugudu w’icyitegererezo[Smart Green Village] ni uzaba ushobora gufasha abawutuye mu rwego rwo kwihangira umurimo, mu rwego rwo kwigishanya no guhanga imishinga ishobora kubabyarira inyungu.”
Ruzibiza yavuze ko agace kazakorerwamo igerageza nikamara kuboneka rizahita ritangira ku buryo hagati y’umwaka umwe cyangwa ibiri uzaba umaze kugera ku bintu bifatika, bikamurirwa harebwa ko byakoreshwa mu gihugu hose no muri Afurika muri rusange.
Uyu mushinga witezeho guhanga imirimo igera ku bihugu bitatu nibura mu mudugudu umwe.
Ati “Twavuga ko ari nk’umudugudu usanzwe ariko uzaba wegerejwe ibintu bitanga ibisubizo ku bidukikije birimo nk’ingufu zitangwa n’izuba n’ibindi bikoresho byifashishwa mu midugudu y’icyitegererezo, ibikorwa by’ubuzima byifashisha ikoranabuhanga bizaba bihari.”
Dr Nuttall yagize ati “Umushinga uzageragerezwa mu cyaro uzaba wibanda ku gukwirakwiza urumuri, gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ufite internet kandi nyuma uzashyirwamo uburyo bwo kwamamaza bugezweho.”
Dr Nuttall yavuze ko uwo mudugudu uzanahabwa uburyo bwihariye bwo kumenya amakuru y’ubuzima, ayamamaza, iteganyagihe, ibiciciro ku masoko n’ibindi.
Ati “Twahisemo u Rwanda kubera ko twasesenguye tugasanga rutari imbere mu kurengera ibidukikije muri Afurika gusa ahubwo ruza imbere no ku Isi. Twizeye ko ibimenyetso by’umusaruro w’igerageza rizabera mu Rwanda bizaduha ishusho y’uko tuzabikwiza muri Afurika n’ahandi.”
Umwaka ushize FONERWA yahawe igihembo cya Loni cyo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Kuva FONERWA yashyirwaho mu 2014 kugera umwaka ushize yari imaze guha imishinga 35 inkunga igera kuri miliyoni 40 z’amadolari, no guhanga imirimo isaga ibihumbi 137.


Ibitekerezo 0