Ibi byagarutsweho ku wa 29 Gashyantare,2024 mu imurika ry’uyu mushinga ku mugaragaro, witezweho gukora ibikorwa bitandukanye bizibanda gufasha abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka, mu rwego rwo kurengera Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umuhuzabikorwa w’umuryango IPFG uharanira imibereho myiza y’umuryango ari nawo uzashyira mu bikorwa uyu mushinga ‘The Nyungwe Agroforestry’, Kanani Faustin, yavuze ko bagamije kwegereza abaturage baturiye Pariki ibyo bajyaga bashakiramo nk’inkwi zo gucana, aho ngo bazabaterera ibi ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi byinshi, cyane ko ari ibikorwa bizamara igihe kigera ku myaka 20.
Yagize ati “Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka harimo iby’imbuto n’ibiti gakondo. Ni ibiti hafi miliyoni ebyiri n’igice birimo nka avoka, amacunga,indimu, gereveriya n’ibindi bizafasha abaturage kubona ibicanwa, imbaho, amashami yo gushingirira ibishyimbo n’amashaza n’ibindi bajyaga gushakira muri Nyungwe bikayiviramo kwangirika.”
Yavuze ko kandi abaturage bazigishwa ubuhinzi bugezweho buzamura umusaruro.
Abayobozi b’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru,ahazashyirirwa mu bikorwa uyu mushinga, bavuze ko bizafasha abaturiye Nyungwe harimo no kuba bazatunganyirizwa ubutaka, bugacibwaho amaterasi, mu rwego rwo kubafasha kugira umusaruro.
Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yagize ati “Abaturage bazahabwa uburyo bwo guhinga neza, aho imirima yabo izacibwamo amaterasi kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibihingwa.”
Niyirema Adelphine wo mu Murenge wa Buruhukiro,muri Nyamagabe usanzwe atunganya ubuhumbikiro bw’ibiti bitandukanye, yabwiye IGIHE ko ahizeye akazi kuko bazamuha icyashara bamugurira ibiti byo gutera.
Ati“Nzabonamo akazi ko guhumbika ingemwe z’ibiti zikenewe, ibyo ubwabyo bizampesha amafaranga atubutse. Numva uyu mushinga uzadufasha mu iterambere”.
Biteganyijwe ko iyi mirimo izatwara asaga miliyari eshanu.
Hakazanabaho gusinyana amasezerano n’abaturage yo kudasarura ibiti mbere y’imyaka 20,aho byitezwe ko muri iyo myaka 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!