Umuryango Nyarwanda uharanira guteza Imbere Uburenganzira bw’ Ikiremwamuntu LIPRODHOR urahamagarira imiryango itegamiye kuri Leta, itangazamakuru n’ibigo bya Leta kugira uruhare no gukurikirana aho Leta y’ u Rwanda igeze ishyira mu bikorwa imyanzuro yavuye ku Isuzuma Rusange Ngarukagihe (UPR) ryakorewe ku Rwanda ku iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.
Inzego zitandukanye, muri iyo nama yabaye ku wa Kane tariki9 ya 16 Mata 2013, zatanze ibitekerezo byibanda ku burezi, n’ubuzima cyane ku bibazo biriho muri iyi minsi ku mpinduka za buruse, n’ikibazo vy’abaturahe batabasha kubona ubwisungane mu kwivuza bitwe n’amikoro.
Usibye izi ngingo, abari muri iyo nama bavuga ko Leta isabwa kongera imbaraga mu kurengera uburenganzira bwa muntu, cyane ikita ku bibazo byo kwimura abantu nta ngurane bahawe.
Patrice Kabahizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LIPRODHOR avuga ko Leta isabwa kwihuta mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR mbere y’uko hongera gukorwa irindi suzuma rusange ngarukagihe UPR.
Agira ati “Twahanahanaga amakuru tureba aho leta igeze ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje kuzageraho mu myaka ine, tunashishikariza izi nzego gukorera hamwe kugira ngo u Rwanda rugere kubyo rwiyemeje, runakosore ibitagenda neza bibangamira uburenganiza bwa muntu, mbere y’uko raporo ya 2015 itangwa i Geneve”
Mu mwaka wa 2010 nibwo u Rwanda rwashyikirijwe raporo ku Isuzuma Rusange Ngarukagihe, iyo raporo yagaragazaga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono. U Rwanda rwasabwe gushyira mu bikorwa imyanzuro igera kuri 97 yose izenguruka ku mahame mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.



















TANGA IGITEKEREZO