00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango Mpuzamahanga itari iya leta yagaragaje uko izunganira u Rwanda mu iterambere rirambye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 January 2018 saa 10:50
Yasuwe :

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya leta (Network of International NGOs in Rwanda: Ningo) ryagaragaje uko rizatanga umusanzu waryo mu iterambere rirambye ry’u Rwanda, aho rizibanda ku gukorera mu mahuriro, kwimakaza ubuvugizi no gushyira hamwe mu ifatwa ry’ibyemezo.

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2018, ubwo iri huriro ryamurikaga igenamigambi ry’imyaka itanu (2018-2022), ryagaragaje ko gukorera hamwe kw’imiryango isaga 70 bizafasha abanyamuryango kugira imikorere myiza, gutanga ubuvugizi bunoze no kongera imbaraga mu bufasha bugamije kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Ningo, Papa Diouf, avuga ko buri mwaka itanga miliyoni 212 z’amadolari ya Amerika, agakoreshwa mu mishanga inyuranye igamije gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu.

Yongeye ati “Turi gushyira imbaraga ku ngingo zigomba kurushaho guhabwa agaciro dushyiraho uburyo bw’imikoranire ku byerekeye amahuriro, twongera ubuvugizi bugamije ku kuvugira hamwe mu igenamigambi rirambye no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo. Twizeye ko biciye mu banyamuryango b’ihuriro, Ningo izagira uruhare runini mu myaka itanu iri imbere, ishyigikira Leta y’u Rwanda mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Umukozi mu ishami ry’Urwego rw’imiyoborere RGB, rishinzwe imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, Janvier Munyampara, yavuze ko iyo miryango ari umufatanyabikorwa ukomeye wa leta.

Ati “Imiryango mvamahanga ikorana na leta tuyita abafatanyabikorwa mu gufasha leta muri gahunda zayo; ibyo bategura bagomba kubigeza kuri leta kugira ngo turebe niba duhuza mu byo tuba twateganyije ngo igihugu kigere ku iterambere cyifuza.”

Ningo yatangijwe mu 2005 ifite intego yo kunoza uburyo bwo kuganira ku mikorere hagati y’abanyamuryango no gukorera hamwe kwayo hagamijwe kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Igizwe n’imiryango 70 ikora mu mishinga itandukanye mu burezi, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Mu Rwanda habarurwa imiryango mpuzamahanga itari iya Leta isaga 170 habariwemo n’itari mu ihuriro.

Abanyamuryango ba Ningo bari gutangiza igenamigambi ry'imyaka itanu
Abayobozi b'Ihuriro ry'Imiryango Mpuzamahanga itari iya leta bashyira ahagaragara igenamigambi ry'imyaka itanu
Umukozi mu ishami rishinzwe imiryango mpuzamahanga itari iya Leta muri RGB, Janvier Munyampara
Umuyobozi Mukuru wa Ningo, Papa Diouf, avuga ko buri mwaka itanga miliyoni 212 z’amadolari ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .