Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwagiranaga ikiganiro n’ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta ikorera mu Rwanda uko ari 200, cyagarutse ku ruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu.
Muri ibi biganiro Umuyobozi muri RGB, Kazayire Judith yasabye abagize iyi miryango Mpuzamahanga itari iya Leta ikorera ku butaka bw’u Rwanda gukomeza kugira uruhare mu iterambere ariko kandi bibanda ku kumenya inkomoko y’umutungo bakoresha mu rwego rwo kwirinda ko hakoreshwa aturutse mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, Dr Usta Kaitesi yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gusaba iyi miryango kwirinda ikoreshwa ry’amafaranga atazwi inkomoko yayo mu kwirinda kwanduza izina ry’imiryango bahagarariye mu Rwanda.
Ati “Kubera ko u Rwanda rwahisemo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bitari ibyaha, ntabwo nk’igihugu twifuza gukoresha amafaranga aturutse mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa akomoka ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Twabibutsaga ko nubwo twifuza gutera imbere cyane hari aho tutagira isoko y’iterambere.”
Yavuze ko nubwo bitagaragara mu miryango mpuzamahanga mu Rwanda wenda ngo inkunga ikoresha ibe ifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba cyangwa ubugizi bwa nabi ariko bikunze kugaragara ahandi aho usanga imiryango imwe yitwikira umutaka wo gukora ibikorwa by’ubugiraneza ariko bibumbatiye ibikorwa by’iterabwoba.
Yakomeje agira ati “Ntabwo twakwifuza ko hari amafaranga yitwa ko agiye guteza imbere Abanyarwanda yaba yaturutse mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ayakusanyijwe ari byo agiye gukoreshwa. Kubaka ubukungu buhamye bishoboka gusa iyo ubwubakiye ku nkingi nyazo.”
Yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ishima cyane uruhare rw’iyi miryango mu bikorwa bigamije iterambere by’umwiharilko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta ikorera mu Rwanda, Ningo, William R. Mutero yavuze kumenya inkomoko y’umutungo bakoresha ari ingenzi.
Ati “Imiterere y’imiryango Mpuzamahanga itari ya Leta inkunga ikoresha ituruka hanze y’igihugu, nubwo ayo mafaranga aba aje mu Rwanda aba ri mu nyungu z’ibyiza. Ni ingenzi rero kumenye inkomoko y’umutungo dufite kugira ngo tumenye ko yaturutse ahantu hizewe kandi mu bintu bitahungabanya umutekano.”
Yavuze ko umusanzu w’imiryango itari iya Leta igira mu Rwanda ari ugufasha Leta kuzuza no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba z’iterambere atari ukuza ngo bishyirireho umurongo wabo uhabanye, ahubwo bakurikiza uwashyizweho n’igihugu mu cyerekezo cy’iterambere kiganamo.
Abagize iyi miryango basabwe kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe mu iterambere ry’igihugu hagamijwe kugera ku cyerekezo 2050 u Rwanda n’Isi bihanze amaso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!