Imiryango ishamikiye kuri Loni yo mu Rwanda Uganda na Tanzaniya irasaba Isi kwita ku ngingo y’amahoro n’umutekano inasaba ko yashyirwa mu ngingo nshya z’ikinyagihumbi kuko byombi bubuze nta cyagerwaho.
Intego z’ikinyagihumbi (Millennium Development Goals-MDGs) ni icyerekezo ibihugu by’Isi byihaye kuba byagezeho mu mwaka wa 2015. Ibihugu byinshi byagaragaye nk’ibiri kure nk’ukwezi mu kugera kuri izi ntego nkuko byagaragajwe n’isuzuma riherutse gukorwa.
Ubwo bahuraga mu nama yabahuje ku wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2014, iyi miryango yo mu Rwanda, Uganda na Tanzaniya isanga kimwe mu byatumye izi ntego zitagerwaho mu bihugu byinshi ariko uko ingingo yo kwita ku mahoro n’umutekano yibagiranye.
Kamanzi Masabo Jacqueline,Umuyobozi wayo mu Rwanda avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango ishamikiye kuri Loni bwari bugamije kureba igituma MDGs zagerwaho cyangwa zitazagerwaho bwasanze amahoro n’umutekano byaribagiranye muri MDGs umunani zashyizweho.
Ati” Bwasanze ibihugu byashegeshwe n’amakimbirane n’intambara n’ubundi aribyo biri mu bya nyuma bitageze kuri MDGs kandi bidateze no kuzigeraho vuba.”
Iyi miryango yo muri ibi bihugu ikangurira Isi kwita kuri iyi ngingo kuko ibizava muri ibi bitekerezo bitangwa ku murongo mugari bizashingirwaho na Loni nyuma y’umwaka wa 2015 hashyirwaho intego nshya z’ikinyagihumbi(Sustainable Development Goals –SDGs).
Masabo agaragaza ko u Rwanda rwashimiwe intera ishimishije rugezeho muri izi ntego ari uko rwahamije kubumbatira amahoro n’umutekano.
Uburemere bw’iyi ntego mu gutuma Isi igera kuri byinshi ni kimwe mu bituma iyi miryango ijya hirya no hino mu Rwanda iganiriza abaturage ngo bakomeze no kuyisaba ko yazashyirwa mu ntego nshya z’ikinyagihumbi kubera ko Loni yabahaye uruhare mu kuvuga ibyo bakorerwa aho kubivugirwa n’abayobozi bayo.
Urugero rwa hafi n’umurongo mugari watangijwe w’aho abaturage batanga ibitekerezo ku “Isi twifuza(The world we want)”.
Dusabe Schadrak umuyobozi w’ishami rishinzwe politiki y’ubukungu no gutanga inama mu by’iterambere mu miryango ya Loni mu Rwanda yemeza ko umutekano n’amahoro ari byo
Ahamya ko u Rwanda rwageze ku ntego z’ikinyagihumbi kubera kubumbatira amahoro n’umutekano imbere mu gihugu aho rwagiye no gutanga umusanzu warwo mu mahanga.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyakwigirwaho kuko cyavuye aho cyari nk’icyari cyavuyeho mu myaka 20 ishize, kiva mu kubonwa nk’igihugu cyapfuye none barakibona nk’icyabaye intangarugero mu by’iterambere ry’abaturage.”
Baguma Richard uhagarariye iyi miryango muri Uganda asanga izi ngingo zigomba guharanirwa ibihugu bigahaguruka kuko ibyago by’umwe bigera ku wundi.
Ati “ Tugomba kumenya ko waba muto cyangwa mukuru, umukire, umukene, mugufi, muremure, umwirabura cyangwa umwera icyangombwa nuko tumenya ko Isi dutuye ari imwe.”
“ Mu gihe hari ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, ikihebe cyagabye igitero muri Amerika, cyangwa se ikibazo cya Ebola mu gihugu cya Afurika kuvuga ko bitakureba ni ukwibeshya cyane …..”
Mutabazi Theodore umuyobozi mu kigo cy’u Rwanda cy’imiyoborere (RGB) ushinzwe Imiryango ya sosiyete sivile n’ishingiye ku madini yemeza ko udafite amahoro nta terambere wageraho kuko byose bijyana. Avuga ko Leta y’u Rwanda icyo ikora ngo birambe ni ugukorana nabaturage buri munsi ari nacyo cyatumye u Rwanda rugera ku byo rwari rwiyemeje muri MDGs.



















TANGA IGITEKEREZO