00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango yasizwe iheruheru na Sebeya yahawe ibikoresho by’ibanze bya miliyoni 15 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 5 March 2018 saa 08:08
Yasuwe :

Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi ifatanyije na Croix-Rouge Rwanda, yashyikirije ibikoresho by’ibanze abaturage bahuye n’ibiza byaturutse ku mvura y’umurindi yateye umwuzure w’umugezi wa sebeya mu Karere ka Rubavu.

Ku wa 3 Werurwe 2018 nibwo imvura yateje umwuzure, umugezi wa Sebeya usenya inzu 26, izindi zirenga 926 zinjirwamo n’amazi ku buryo abari batuyemo bagiye gucumbikirwa mu baturanyi. Ibikoresho byari muri izo nzu byarangiritse.

Kuri uyu wa 6 Werurwe nibwo bazaniwe ibikoresho, Umukozi wa Croix Rouge ushinzwe imicungire y’ibiza mu rwego rw’igihugu, Murungi Angelique, avuga ko nk’uko basanzwe bafasha leta, bihutiye kugoboka abahuye n’ibiza mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati “Twabazaniye ibikoresho byo mu gikoni birimo amasafuriya, ibikombe,ibiyiko, amajerekani, imikeka, amasabune, ibitenge n’imyenda. Abana twabazaniye pot kubera ubwiherero bwangiritse; byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.’’

Niyitegeka Aloys w’imyaka 78 yashimye ubufasha bwihuse bazaniwe.

Yagize ati “Amatungo yanjye yose yarashize, mu nkoko 58 hasigaye ebyiri kubera amazi. Ndashimira Croix Rouge ku bufasha kuko ngiye kubasha kwiyubaka, ikibazo gisigaye ni inzu kuko n’ubu ndacyacumbitse mu baturanyi.’’

Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne D’Arc, yavuze ko imiryango isigaye itafashijwe nayo izagerwaho ku wa 6 Werurwe 2018; anasezeranya n’iyafashijwe ko n’ubundi bufasha buzabageraho.

Yagize ati “N’ibindi biri inyuma sinavuga ko birangiye, ibi mubona hano ni ibyihutirwa by’ibanze kubera ko ari igikorwa kizakomeza no mu minsi iri imbere. Uyu munsi turaha imiryango 300 ariko ejo n’abandi bizabageraho. Naho abo inzu zasenyutse tuzareba abatishoboye kurusha abandi bashakirwe amabati.."

Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne D’Arc, ashyikiriza ibikoresho by'ibanze abasenyewe n'umugezi wa Sebeya
Croix-Rouge Rwanda yafashije Leta kubona ibikoresho by'ibanze byo gutabara abahuye n'ibiza
Abanyeshuri bo ku Ishuri ry'Ubugeni rya Nyundo nabo bahawe ibikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages