Ubwo benshi bamenyaga ko ingendo zo mu ntara zafunguwe bayiraye ku ibaba, bazindukira mu bigo bitegerwamo imodoka zijya n’iziva mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo IGIHE yageraga i Nyabugogo ahategerwa imodoka zijya mu Ntara zitandukanye, yasanze abantu ari urujya n’uruza kandi bishimiye gusohoka no kwinjira mu Mujyi wa Kigali, gusura ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, nyuma y’igihe batabonana.
Umwe mu bari basazwe n’ibyishimo ni Mashyaka Etienne wari ucumbitse mu Mujyi wa Kigali, aho akora akazi k’ubufundi ariko umugore we aba mu Karere ka Rusizi.
Yaherukaga mu rugo rwe muri Gashyantare, ubwo yasuraga umugore we wari umaze amezi abiri yibarutse, kuko yabyaye mu Ukuboza 2019.
Icyo gihe ngo ntiyatinzeyo, yahise asubira muri Kigali gukorera amafaranga. Muri Werurwe ubwo yiteguraga gusubira kureba umwana we n’umugore, nibwo leta yahise ishyiraho gahunda ya Guma mu rugo.
Yagize ati "Umwana yavutse ku wa 20 Ukuboza 2020, ubwo nahise manuka ngaruka ino kugira ngo nshakishe amafaranga, nongera gusubirayo muri Gashyantare ndagaruka, nshatse gusubirayo nibwo bahise bafunga, niyo mpamvu hari hashize igihe ntarasura umuryango.”
Uyu mugabo avuga ko ubwo yamenyaga ko ingendo zijya mu Ntara zafunguwe yahise abibwira umugore, bafata umwanzuro ko agomba kujya kubareba.
Ati "Nabibwiye madamu ko bafunguye ingendo arishima ambaza niba ndi bumanuke ndamubwira ngo ndaza, arishima cyane, nanjye nishimye cyane gusa amatsiko mfite ni uko ndibugereyo nkareba uko bameze n’umwana."
Ubwo yaganiraga na IGIHE yari yicaye mu modoka ya Volcano Express ategereje ko saa sita n’igice zigera ngo ihaguruke. Uyu mugabo wagaragazaga ibyishimo ku maso yari afite imizigo myinshi yavugaga ko irimo imyenda y’umwana, n’ibindi ashyiriye umugore we. Amatsiko ni yose kuko umwana yasize ari uruhinja, ngo bavugana kuri telefone akumva yatangiye no kugerageza kuvuga.
Si we wenyine wabyutse iya rubika afata urugendo, na mugenzi we Iradukunda Emanuel avuga ko ubwo yamenyaga ko izi ngendo zafunguwe, yahise afata icyemezo cyo kujya i Nyamagabe gusura umuryango we atari aherutse.
Yavuze ko ubwo ingendo zafungwaga mu minsi ishize, yari yatse uruhushya ngo ajye gusura uyu muryango we, ariko ntibyaba bigikunze.
Ibyishimo ku bashoferi n’ibigo bitwara abagenzi
Kongera gufungura ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara byashimishije kandi ibigo bifite imodoka zikora ubwikorezi, kuko bivuga ko ari amahirwe yo kongera gukora neza nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Horizon Express ikorera ingendo mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, Tuyishime Bosco, yavuze ko gufunga ingendo byatumye umusaruro winjizwaga n’iki kigo ugabanuka.
Nubwo abagenzi bataraba benshi nk’uko byahoze, Tuyishime avuga ko bishimiye kongera gufungurwa kw’izi ngendo, yizeza ko bazazikora birinda Covid-19.
Ati "Nka Horizon twishimiye iki cyemezo cyane kuko ari abakozi ndetse n’ikigo ubwacyo tugiye kongera gukora uko byari bisanzwe, tubone umusaruro twongere tuzamuke, ariko na none ntabwo bitubuza kongera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus."
Tumukunde Emmanuel ukora akazi k’ubushoferi muri Horizon Express we yavuze ko ikigo bakorera cyari cyarafashe umwanzuro wo kubacamo amatsinda bakazajya basimburana ku kazi, akemeza ko gufungura ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali bigiye gutuma yongera kugira akazi gahoraho.
Uretse Horizon Express, ibindi bigo bitwara abagenzi nka Volcano Express na Ritco nabyo bivuga ko uku kongera gufungura ingendo zo mu ntara bije bikenewe, bakemeza ko bigiye kubafasha mu kubyutsa ibikorwa byabo.
Gufungura ingendo zo mu Ntara kandi byatumye abakorera muri gare ibikorwa bitandukanye nk’ubucuruzi n’ubukarasi bongera kubona akazi. Ababikoramo babwiye IGIHE ko akazi kari karagabanutse kubera ko nta bagenzi benshi bagendaga kandi ari bo bakiliya babo b’imena.
Amafoto: Igirubuntu Darcy


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!