00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga 10 y’urubyiruko igiye guhabwa miliyoni 30 Frw muri gahunda ya Igire ya KCB

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 29 October 2019 saa 10:08
Yasuwe :

Imishinga 21 y’urubyiruko yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya porogaramu ya ‘Igire’ yateguwe na Banki y’ubucuruzi ya KCB, 10 muri yo ikazahabwa ibihembo.

Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Kabiri mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali, ahuza urubyiruko ruturutse muri IPRC ya Kigali, iya Huye, Gishari na Ngoma.

Urwo rubyiruko rwagiye rumurika imishinga itandukanye igamije kuruteza imbere no guhanga imirimo.

Biteganyijwe ko imishinga 10 izatsinda izahabwa miliyoni eshatu buri umwe, ibi bihembo bikazatangwa tariki ya 20 Ugushyingo 2019 kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara, mu birori bizagaragaramo n’urundi rubyiruko 200 rwafashijwe na KCB kwiga imyuga irimo gukora amakaro, gusudira, guteka n’ikoranabuhanga.

Mutoni Rosette ushinzwe itumanaho muri KCB avuga ko intego y’aya marushanwa ari ugukemura ikibazo cy’ubushomeri no gufatanya na leta mu gufungura imitekerereze y’urubyiruko.

Ati “Intego yacu ni gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda no kuzana ibisubizo dufatanyije na Leta. Ikindi ni ugufungura imitekerereze y’urubyiruko tukababwira ko kuba ufite impamyabumenyi runaka utagomba gutegereza akazi ko mu biro gusa ahubwo bazana ibitekerezo natwe tukabafasha.”

Dushimimana Pierre Damien warangije amasomo y’igihe gito abifashijwemo na KCB akaba n’umwe mu bari mu marushanwa ya gahunda ya ‘Igire’ aho afite umushinga wo korora ingurube, avuga ko aramutse abaye umwe mu banyamahirwe batsindira miliyoni eshatu byazamufasha kuva mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe arimo.

Ati “Ngize amahirwe nkatsindira miliyoni eshatu byamfasha gukora nkava mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe turimo njye n’umuryango wanjye. Byatuma kandi ntanga akazi aho gukorera abandi nkashimishwa no kuba naba umukoresha.”

KCB ifasha urubyiruko kubona amahugurwa ku bijyanye no guhanga imishinga no kuyitegura, hakaba n’amahugurwa atangwa na DOT Rwanda ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko ikorana bya hafi na KCB, birushaho gutyaza ubumenyi bw’urubyiruko.

imishinga 10 ya mbere izahabwa na KCB miliyoni 3 kuri buri umwe
Ni abanyeshuri bari baturutse muri IPRC Kigali, Huye, Gishari na Ngoma
Uru rubyiruko rwahawe amahugurwa na DOT Rwanda ku bijyanye no gukora imishinga mbere yo kuza mu marushanwa ya 'Igire'
Aba bakobwa bafite umushinga wo gukora imitako hifashishijwe ubudodo
Abakemurampaka babazaga urubyiruko byimbitse ku bijyanye n'imishinga yarwo
Dushimimana avuga ko abashije gutsinda amarushanwa ya 'Igire' byamufasha kwikura mu cyiciro cya 2 cy'ubudehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages