Imishinga yafashijwe kubona ingwate iri mu ngeri zinyuranye, zirimo ubuhinzi, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, inganda n’ibindi bice bigize iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Hategekimana yavuze ko imishinga myinshi yagiye ihabwa ingwate kugira ngo ibone inguzanyo muri banki z’ubucuruzi cyangwa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda
Ati “Ni imishinga myinshi, harimo imitoya n’iminini ariko irenge 22 imaze guhabwa ubwo bufasha bwo kugira ngo ibone amafaranga mu bigo by’imari byacu ari Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, n’izindi banki z’ubucuruzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Nyafurika cy’Ingatwe n’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu, FAGACE, Dr. Ngueto Tiraïna Yambaye, ubwo yari mu nama y’ubutegetsi yabereye i Kigali ku wa 15 Nyakanga 2026, yatangaje ko bakora ibishoboka byose ngo bafashe banki nyarwanda na banki nyafurika zikorera mu Rwanda bishingira inguzanyo.
Yasobanuye ko bashobora gutanga ingwate ya 50% cyangwa 70% y’inguzanyo bigatuma banki zikomeza kugira ubushobozi.
Ati “Dufasha mu ngeri zose, mu iterambere ry’abaturage, mu bikorwaremezo bya za Guverinoma ariko urwego rw’amabanki ni umufatanyabikorwa wa mbere hamwe n’urwego rw’imari.”
Yavuze ko amabanki aba akeneye ingwate kugira ngo yizere ko inguzanyo atanze izishyurwa, ndetse iki kigega kiba cyiteguye kuyitanga. Kimaze gutanga arenga miliyari 25 $ mu bukungu bw’ibihugu binyamuryango.
Yambaye yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha imishinga yo mu Rwanda no mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
FAGACE yatangiriye i Kigali mu 1977, ariko icyicaro gihita kijyanwa muri Bénin. Ubu igizwe n’ibihugu 22. Kuva mu 2015 iki kigega cyashyizeho ishami mu Rwanda, rihagarariye Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!