00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga 8 igiye gutanga amacumbi 20,000, mu gihe i Kigali hakenewe 344,000

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 9 August 2015 saa 08:07
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda itangaza ko imishinga umunani yitezwemo amacumbi aciriritse ibihumbi 20, mu mujyi wa Kigali ho hakaba hakenewe amacumbi aciriritse asaga ibihumbi 344.

Mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 6 Kanama 2014, yari iyobowe na Perezida Kagame, yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo kubaka amacumbi aciriritse. Ibi ngo bizorohereza ba rwiyemezamirimo bashaka kuyoboka uyu mushinga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe imiturire n’imyubakire, David Niyonsenga yavuze ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali honyine hakenewe ibihumbi 344 abazikeneye 54% binjiza ahagati y’ibihumbi 200 na 900 ari na bo babarwa ko bakwigondera ibiciro bya bene izo nzu.

Nk’uko Leta ibitangaza ngo hari hari imishinga igera ku munani iri mu ntangiriro itegerejwe mo amacumbi aciriritse ibihumbi 20.

Mu byo Leta izorohereza abikorera bazubaka ni ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi n’ibindi bizifashishwa mu itwara rusange ry’abantu n’itumanaho.

Ushinzwe Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubu ikigo cy’igihugu cy’imyubakire kitwa “Rwanda Housing Authority” kiri gushaka ibice ibibanza byabonekamo ngo abashora batangire koroherezwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yakunze kunenga inzego zarebwaga no gushyira mu bikorwa iyubakwa ry’ayo macumbi, nk’aho yabigarutseho mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wa 11 wabereye i Gabiro.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages