Byatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, ubwo abayobozi muri MINAGRI baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta bari gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari uri kugana ku musozo, ibi bingana n’inyongera ya miliyari 108,8 Frw.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko hari imishinga migari yitezwe gushyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka w’ingengo y’imari yiganjemo igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kuhira.
Kuzamura umusaruro no guhuza abaturage n’amasoko
Hari umushinga ugamije kuzamura umusaruro no guhuza abaturage n’amasoko uzwi nka "Sustainable Agricultural Productivity and Market linkage Project (SAPMP)" watangiye muri Nzeri 2020, bikaba biteganyijwe ko uzageza mu Ukuboza 2026. Ufite ingengo y’imari ya miliyoni 12,5$ zirimo miliyoni 10$ zatanzwe na KOICA.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, wagenewe arenga miliyari 3,1 Frw.
Binyuze muri uwo mushinga, abahinzi bahize abandi mu kubahiriza amabwiriza y’ubuhinzi yongera umusaruro bahabwa ishimwe.
Iyi gahunda imaze imyaka ine itangiye, ikorerwa mu mirenge ya Mamba na Gikonko mu Karere ka Gisagara, ndetse n’Umurenge wa Ntyazo muri Nyanza, kuri hegitari 1100 (zirimo 600 z’igishanga cya Nyiramageni na 500 z’inkuka zigikikije).
Icyiciro cya Kabiri cya KIIWP2
Undi mushinga uhanzwe amaso ni uwo kuhira mu Karere ka Kayonza, Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project KIIWP2), icyiciro cya kabiri.
Umushinga wo kuhira no gufata neza amazi mu buryo buhuriweho wa Kayonza (KIIWP2) watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 5 Mata 2022, ukaba ugomba kurangira ku itariki ya 30 Kamena 2028.
Ushyirwa mu bikorwa mu mirenge 12 igize Akarere ka Kayonza yibasirwa cyane n’amapfa.
Aka gace katoranyijwe hashingiwe ku kuba gafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’amapfa y’igihe kirekire, ubukene bukabije ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027 wateganyirijwe miliyari 27,8 Frw. Byitezwe ko uzarangira ku wa 30 Kamena 2027.
Intego y’uyu mushinga ni ugufasha mu kugabanya ubukene mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda yibasirwa cyane n’amapfa.
Uwo mushinga uri mu bice bine: Kongera imbaraga zo guhangana n’amapfa, inkunga igenewe iterambere ry’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, iterambere ry’inzego n’ubuhuzabikorwa bw’umushinga n’inkunga ya FARM P3.
Mu gice cyo guhangana n’amapfa hateganyijwe ibikorwa bigamije kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’amapfa binyuze mu gusana no kubungabunga imisozi imanukaho amazi, guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka no guteza imbere uburyo n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu buhinzi bushingiye ku bumenyi mu by’ikirere.
Umushinga wa PRISM
Umushinga wa PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets) ukorera mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Ruhango, Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Nyabihu na Rutsiro.
Ni umushinga uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minagri, ugashyirwa mu bikorwa na RAB muri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene binyuze mu kuboroza amatungo magufi.
Dr. Kamana yagaragaje ko uwo mushinga uzarangira muri Kamena 2027. Muri uyu mwaka wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 4,6 Frw.
Umushinga wa CDAT mu gihugu hose
CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi ya miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n’ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, ubu cyahujwe na Banki yAmajyambere y’u Rwanda (BRD) n’Ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU).
Mu mwaka wa 2026/2027 uyu mushinga wagenewe miliyari 75,68 Frw, ukazakomeza gufasha abahinzi n’aborozi kongera umusaruro no kubikora kinyamwuga.
Umushinga wa SAIP II
Umushinga wo Kwagura Ubuhinzi Burambye no Kwihaza mu Biribwa, icyiciro cyawo cya Kabiri (SAIP II), ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Kuva muri SAIP I n’iya II, imiryango isaga 72.000 yungukiye cyane mu kuyifasha kuzamura imirire binyuze mu kuyiha inkoko, kubakorera uturima tw’igikoni, kubaha imigina y’ibihumyo n’ibindi.
Uyu mushinga ukorera mu turere 20 hirya no hino mu gihugu. Muri uyu mwaka wagenewe miliyari 9,3 Frw, ukazarangira ku wa 31 Ukuboza 2026.
Umushinga wa Rwanda Dairy Development Project – Phase 2 (RDDP-2)
RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB.
Ibikorwa by’umushinga RDDP2 hirya no hino mu turere 27 byitezweho gufasha aborozi benshi mu kongera umukamo.
Uyu mushinga watangijwe mu 2024 uzamara imyaka itandatu, ushorwemo arenga miliyoni 125$ mu gufasha aborozi mu kongera umusaruro.
Muri uyu mwaka, wagenewe miliyari 18,6 Frw.
Umushinga wo kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata
Hari kandi umushinga ugamije kongera ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu gihugu, "Modernization of the Rwandan dairy sector through strengthening the capacity of milk collection establishments".
Ni umushinga wagenewe miliyari 22,72 Frw ukaba uzarangira mu Ukuboza 2026.
Hari n’umushinga wiswe kwihaza Project wagenewe miliyari 1,3 Frw, uwa "Giseke Irrigation Project" mu Karere ka Gisagara na wo wagenewe miliyari 8 Frw n’indi mishinga itandukanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga na cyo gifite imishinga irimo ugamije kwagura ubuso buhingwaho ikawa n’icyayi, kunoza ibijyanye n’ubworozi n’indi.
Hari kandi nk’umushinga wo kubakira ubushobozi abahinzi bato (Promoting Smallholder Agro-export Competitiveness Project (PSAC/IFAD) uzakoreshwaho arenga miliyari 10 Frw.
Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwamariya Odette, yashimangiye ko ubuhinzi n’ubworozi bukwiye gukomeza gushyirwa imbere mu ngengo y’imari.
Ati “Ubuhinzi n’ubworozi bigira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ni ikintu tugomba gufatanya kandi na MINECOFIN ikajya ibizirikana ko ari ikintu cy’ingenzi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!