Ubusanzwe imishinga y’abagore n’abakobwa ikunze guhura n’ibibazo byo kubura amikoro biturutse ku kuba bahura n’imbogamizi zitandukanye bityo imishinga yabo ikadindira.
Nubwo bimeze bityo ariko umukobwa watinyutse, afite umushinga mwiza agaragaza impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange, ari na yo mpamvu ibigo bitandukanye biharanira gushyigikira umukobwa n’umugore.
Umuryango Mpuzamahanga urwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Safema, wahisemo gutera inkunga abakobwa n’abagore bafite hagati y’imyaka 18 na 35 bafite imishinga myiza kandi itanga icyizere kugira ngo baherekezwe mu rugendo rw’iterambere.
Umuyobozi Mukuru wa Safema mu Rwanda, Imanishimwe Gustave, yavuze ko gushyigikira abagore biri mu nshingano zabo cyane ko bakumira bakanarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ariko banifuza kububakira ubushobozi.
Ati “Iki ni igikorwa cyo gushyigikira igitsina gore mu iterambere ryabo, baba barashatse cyangwa batarashaka, imishinga yabo iri gukorwa cyangwa itaratangira gukorwaho ariko itanga icyizere n’ibindi. Tuzagira umwanya wo guha abakobwa kugira ngo bagaragaze imishinga yabo, hanyuma imishinga myiza itanga icyizere abe ariyo iterwa inkunga.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu gushyigikira umukobwa mu iterambere by’umwihariko kumwubakira ubushobozi mu ishoramari bizatanga umusaruro ku kwiteza imbere, guhanga imirimo bibe n’igisubizo ku ihohoterwa.
Ati “Twatangiye dufasha abakobwa kujya ku ishuri, tumaze kubona ko nibura 60% by’abo twafashaga basoje amasomo twahise tuvuga ko dukwiye no guherekeza imfura zacu. Iki ni igikorwa kigamije gufasha abakobwa bafite imishinga ishobora kuzafasha abantu runaka. Hari abakobwa bari hariya bafite imishinga myiza yazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Kugeza ubu iki gikorwa giterwa inkunga na Ambasade ya Nigeria mu Rwanda dore ko ari ho uyu muryango watangiriye.
Abakobwa bazatanga imishinga yabo banyuze mu buryo bwo gufata amashusho basobanura imishinga yabo hanyuma hakazatoranywamo imishinga nibura 20 itanga icyizere kurusha indi.
Ba nyiri mishinga 20 izatoranywa, buri wese azaherekezwa mu buryo butandukanye burimo guhabwa ubumenyi ku kwihangira imirimo, amafaranga yo gushyigikira iterambere ry’umukobwa.
Imishinga itatu izahiga indi izaterwa inkunga mu buryo bw’amafaranga aho biteganyijwe ko nibura umushinga wa mbere uzahabwa 1000$ ni ukuvuga nibura asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, urugendoshuri muri Nigeria n’ibindi bigamije gufasha iterambere ryawo.
Kubakira abakobwa ubushobozi biri muri rwego rwo gukomeza kubafasha kwikura mu bukene no guhangana n’ibyashoboraga ku bashora mu bishuko bya hato na hato.
Iki gikorwa cya Safema cyo gushyigikira abakobwa gisanzwe gikorerwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ariko kuri ubu kigiye no gutangizwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika bahereye mu Rwanda.







Ibitekerezo 0