Iyi mishinga irimo uwitwa Kasuwa, Medical Device Manufacturing, Mini Mechanical Ventilator na Using Drones for COVID-19 Testing Distribution yabashije kwitwara neza mu irushanwa ryateguwe na BAD yise #AfricavsVirus challenge.
Iri rushanwa ku ikubitiro ryitabiriwe n’abasaga 25000 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika gusa BAD ibifashijwemo n’akanama nkemurampaka haza gutoranywa imishinga ijana yahize iyindi.
Umuyobozi wa bad Wungirije ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Dr. Jennifer Blanke, yashimye abitabiriye iri rushanwa kubwo kugaragaza ibitekerezo byiza.
Yagize ati “ubwiza bw’ibitekerezo n’uburyo abitabiriye batanze ibitekerezo muri iri rushanwa ryo kuri murandasi, byerekana ko guhanga udushya n’urukundo rwo gushaka ibisubizo biri mu mitungo y’agahebuzo y’Abanyafurika”
Dr Blanke yakomeje avuga ko mu icyiciro cy’iri rushanwa gikurikiyeho hazibandwa mu kongerera imbaraga iyi mishinga ku buryo ibasha gutanga umusaruro.
Bimwe mu byagendeweho hatoranywa iyi mishinga harimo uburyo umushinga uzatanga igisubizo, uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa ndetse n’ubushobozi bw’abanyirimushinga.
Nyuma y’iki cyiciro muri Nzeri hazatangazwa imishinga 20 myiza izaba yarakuwe muri ya yindi 100 maze abazatsinda bahabwe ibihembo bifite agaciro karenga miliyoni imwe y'amadolari.


Ibitekerezo 0