U Rwanda rufite uturere 30, ariko nta na kamwe wasangamo ubukerarugendo n’ubucuruzi byombi bizamuka ku rugero rumwe kandi runini. Ni akarere gatunze ibihumbi by’abanyarwanda n’abanye-Congo, bagakoreramo ubucuruzi nyambukiranyamipaka bwa buri munsi.
Niko karere ka mbere gafite umupaka buri munsi ucaho abantu benshi muri Afurika. Buri munsi ucaho abasaga 90 000, batagiye mu butembere ahubwo baje cyangwa bagiye guhaha.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tugize intara y’Iburengerazuba, kakaba gafite imipaka ibiri yose gahana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni akarere mu myaka 25 ishize ahari umujyi uyu munsi hari amabuye azwi nk’amakoro ku buryo n’ibibanza bamwe babiherewe ubuntu ariko ubu bikaba bikosha.
Mu gihe cy’imyaka 25 ishize hari intambwe ikomeye akarere ka Rubavu kagizemo uruhare mu gutanga ingengo y’imari yakoreshejwe kandi iturutse mu misoro y’Abaturage.
Buri karere bimwe mu bikorwa kagaragaza harimo iyubakwa ry’imihanda kugira ngo ubuhahirane bukomeze kugenda, Rubavu nawo hitawe cyane kuri yo nkaho hubatswe Umuhanda Majengo-Buhuru- Petite barrière watwaye asaga miliyari 6 Frw.
Muri rusange imihanda yubatswe mu Karere ka Rubavu yatwaye asaga miliyari 17 Frw kandi yoroheje ubuhahirane n’urujya n’uruza.
Isoko Mpuzamahanga rifasha mu kugeza umusaruro ku isoko
Muri aka Karere hubatswemo imipaka ibiri igahuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byorohera abagatuye kwerekeza muri iki gihugu bajyanye umusaruro wabo ku isoko.
Bubakiwe isoko Mpuzamahanga ryatwaye asaga miliyari 2,5 Frw ryifashishwa mu kugeza umusaruro uvuye mu bice bitandukanye bya Rubavu, n’uturere twa Nyabihu na Rutsiro ku isoko.
Iri soko ryubatswe neza ku mupaka w’u Rwanda na RDC uzwi nka Petite Barrièrre, ryifashishwa cyane n’abaturutse muri iki gihugu baje guhaha mu Rwanda dore ko igice kinini cy’Umujyi wa Goma.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko iri soko ritanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ni isoko rifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko bigatuma babasha kubona ibyo bakeneye. Ibyo byose tubikesha imisoro hanyuma bya bikorwa bikongera kugarukira abanyarwanda.”
Uretse isoko ariko hubatswe n’udukiriro dufasha abaturage kwiteza imbere harimo nka agakiriro ka Mbugangari katwaye asaga miliyari 1,5 Frw.
Muri Aka Gakiriro hakoreramo abantu basaga 300 bibumbiye mu makoperative atatu atandukanye, ndetse abasaga 500 bahahigira ubuzima umunsi ku wundi.
Imibereho myiza y’abaturage yitaweho
Mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’abatuye mu Karere ka Rubavu, hubatswe imidugudu y’icyitegererezo yafashije abari batuye mu manegeka, nka Muhira Model Village yatwaye arenga miliyari 3,7 Frw na Bahimba Model Village yatanzweho asaga miliyari 1 Frw.
Buri murenge i Rubavu wubakiwe ikigo nderabuzima ndetse n’amavuriro y’ibanze n’ibitaro bya Gisenyi biravugururwa.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rugerero, Nkinamubanzi Murego Joackim, yagaragaje ko icyo kigo cyafashije abawutuyemo.
Ati “Abaturage baha bari bafite imbogamizi zikomeye zo kubona serivisi z’ubuzima kuko bakoraga urugendo rurerure, ariko kimaze kubegera bahise bayoboka ahangaha. Byaturutse ku kuba serivisi babona zarabegereye kandi nta handi byavuye ni mu misoro itangwa ikongera ikabagarukira.”
Mu bindi byitaweho muri iyi myaka yose ni ukugeza amazi meza ku baturage. Kuri ubu abaturage bagerwaho n’amazi hafi basaga 80%, mu gihe abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi basaga 90%.
Kubera ibi bikorwa by’iterambere bituma Rubavu iba umwihariko, buri mwaka aka karere kinjiza asaga miliyari 3,5 Frw mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bifuza kubona Umujyi wa Rubavu ari uwa Kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali.
Ati “Twifuza kubona Umujyi wacu waguka nk’uwa Kigali, ubusanzwe twebwe twigereranya nawo mu iterambere. Twifuza ko ibyo umujyi wa Kigali ugezeho natwe ari byo twageraho.”
Yasabye abaturage kumva ko umusoro batanga ubagarukira binyuze mu bikorwa remezo bubakirwa bityo ko bagakwiye kumva ko gutanga umusoro ari ukwikorera.
Rubavu kandi ntiyasigaye mu bikorwa remezo by’imyidagaduro na siporo. Abakunzi ba ruhago barabizi neza ko ifatwa nk’igicumbi cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera abakinnyi beza igihugu cyagize bahavuka.
Stade Umuganda iri mu byatumye izo mpano zigaragara. Kuri ubu yaravuguruwe itwara asaga miliyari 5 Frw.
Iyi stade yagize impinduka nziza ku batuye muri aka Karere cyane ko kugeza ubu habarizwa amakipe abiri akina mu cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ariyo Etincilles FC na Marines FC.
Rushimwa Christian ukinira Marines FC, ni umwe mu bahamya b’akamaro k’iyi stade.
Ati “Ikibuga nk’iki ni cyiza kubera ko ibibuga by’ibitaka ahanini ntabwo ukina uko ubyifuza ariko ibi biradufasha kuko bituma uzamura impano yawe, ndetse navuga ko bizamura urubyiruko.”
Kugira ikibuga nk’iki ngo bifasha mu kwagura impano zabo ndetse bikaborohera no kugera ku nzozi z’abo zo kuzaba abakinnyi b’ibirangirire.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!