00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’Ibitaro bishya bya Nyabikenke bigiye gutangirwamo ubuvuzi bugezweho (Amafoto & Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 May 2023 saa 12:50
Yasuwe :

Ibikoresho bikenerwa kwa muganga byamaze kuhagera ndetse ubu hatangirwa serivisi z’ibanze, n’ibindi bikomeje kwegeranywa ngo mu minsi mike Ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke bitangire gutanga serivisi zigezweho.

Ni ibitaro byubatswe mu Murenge wa Kiyumba, mu misozi miremire iri hagati y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Ibi Bitaro bya Nyabikenke abatuye mu Ndiza babyemerewe na Perezida Paul Kagame mu 2015, ukaba ari umushinga wagenewe miliyari 7 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ibi bitaro, Dr Nkikabahizi Fulgence, avuga ko byaje ari igisubizo ku baturage.

Ati "Ubundi biha serivisi abaturage bo mu Mirenge itanu, iyo ni iy’ibanze, ariko hari n’abandi bo mu turere duturanye twakira, nko hakurya hano za Kamonyi mu murenge wa Kayenzi, za Gacurabwenge hari abo twakira, nta mipaka dufite."

Benshi mu babigana ni abo mu mirenge ya Kiyumba, Kabacuzi, Rongi, Nyabinoni, Kibangu n’ahandi, mu gice gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 120.

Ni ibitaro byagutse kuko byateganyirijwe ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera ku 160 bari mu bitaro.

Dr Nkikabahizi ati "Tukaba twaratangiriye kuri serivisi z’ibanze zo gusuzuma abarwayi bivuza bataha, hanyuma n’abacumbikirwa barembye, ariko n’abana twatangiye kubaha serivisi ndetse n’abantu bakuru."

"Turimo kandi gukora ku buryo mu minsi mike n’izindi serivisi tugenda tuzongeramo bitewe n’uko ibikenerwa birimo gushyirwa mu mwanya wabyo."

Aba barimo kwakirwa kuri ibi bitaro bishya, ni abarwayi mbere bajyaga kwivuriza i Kabgayi, nibura ni mu bilometero 45 uvuye i Nyabikenke. Harimo n’abandi bivurizaga mu Bitaro bya Shyira, naho ni kure ukurikije intera irimo hagati.

Dr Nkikabahizi yavuze ko bijyanye n’inyubako, imirimo yarangiye, hasigaye ibikoresho bishya bigomba gushyirwamo ku buryo mu gihe kiri imbere ibi bitaro bizatangira gutanga serivisi zose.

Yakomeje ati "Turimo kubarira ku mitwe y’intoki igihe gisigaye ku buryo serivisi zose, izo kubyaza no kubaga (césarienne), serivisi z’imbagwa, dufite icyerekezo ko hano hazatangirwa ubuvuzi bugezweho ku buryo abaturage babyishimira."

Nshimiyimana Aphrodice wo mu Murenge wa Kiyumba, yari amaze iminsi mike arwariye muri ibi bitaro, ku buryo atibuka n’ukuntu yahageze kubera ko yari arembye cyane.

Ati "Banyitayeho bikomeye cyane, nanjye mpita mba umuntu, ariko nari napfuye byarangiye. Ubu maze gukira, n’ubu ngiye gutaha, nabaye mushya."

Uretse kuba yivuriza kuri ibi bitaro, byanamubereye amahirwe akomeye kuko yahakoze imirimo y’ubwubatsi, iryo faranga rimugeraho.

Mukandayishimiye Claudine utuye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, we yavuze ko afite amashimwe ku buyobozi bwiza igihugu gifite, kuko mbere bagorwaga no kujya i Kabgayi.

Ati "Twahagurutsaga ambulance ku 4300 Frw ariko ukagerayo wananiwe, ukabura n’ikintu waheraho kubera kunanirwa, wazubaye pe."

Ubu ibyishimo ni byose kuko ibi bitaro byitezwe ho kubegereza serivisi bajyaga gushakira ahandi.

Ibi bitaro byubatswe mu misozi miremire y'Akarere ka Muhanga
Ibitaro by'Akarere bya Nyabikenke byuzuye bitwaye miloyari 7 Frw
Ibi bitaro biri mu myiteguro ya nyuma yo gutanga serivisi zose
Ibi bitaro byubatswe mu buryo bwagutse, ku buryo bizaba bitanga serivisi ku barwayi benshi
Ibi bitaro bifite imbangukiragutabara ifasha mu gutanga ubutabazi bwihuse ku bantu barembye
Ibi bitaro byagenewe ahantu hatwikirwa imyanda, ku buryo idateza ikibazo
Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera ku 160 bari mu bitaro
Umuyobozi Mukuru w’Ibi bitaro, Dr Nkikabahizi Fulgence, avuga ko byaje ari igisubizo ku baturage
Mu bikorwa remezo bimaze kugezwa muri ibi bitaro, harimo n'imashini zifasha mu gusuzuma uburwayi bw'imbere mu mubiri

Amafoto: Prince Munyakuri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages