Ingengo y’imari ya RALGA mu mwaka wa 2015-2016 isaga miliyari imwe na miliyoni 933, arenga ½ cy’aya mafaranga azava mu baterankunga bo hanze y’u Rwanda, ibi bamwe mu banyamuryango bakaba bavuga ko bishobora guhungabanya iri shyirahamwe .
Amafaranga y’u Rwanda 805.500.000 angana na 42% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 ni yo abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bazabasha kwibonera.
Andi 58% azava mu miryango nterankunga b’abanyamahanga, dore ko ingengo y’imari yose hamwe isaga miliyari imwe na miliyoni 933 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangarijwe mu nama y’inteko rusange ya RALGA yateranye tariki ya 31 Nyakanga 2015.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, avuga ko ibi biteye impunge.
Ati “Nabonye mu ngengo y’imari [...] mbihuje n’insanganyamatsiko turimo kuganiraho yo kwigira, turimo gutera inkunga ingengo y’imari yacu kugera kuri 40%, turacyafite igice kinini gituruka ku bafatanyabikorwa bacu, ni byiza ko tubafite, ariko se gahunda dufite yo kwigira mu ngengo y’imari ni iyihe kugirango tutazatungurwa? Iyo ubirebye imiryango y’abafatanyabikorwa dufite ni inshuti zacu z’abanyamahanga kandi tuzi uburyo ikirere kijya gihinduka.”
Ndayisaba akaba yarakomeje avuga ko ibi byaba biteye impungenge ko iri shyirahamwe rishobora guhungabana haramutse habaye ihinduka ry’ikirere, aho yashakaga kuvuga mu gihe imikoranire yaba ijemo agatotsi.
Umunyamabanga mukuru wa Ralga akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko icyo umuntu yakwishimira ari uko uyu muryango ukomeje kwiyubaka mu bijyanye n’ubushobozi.
Yagize ati “Twahereye kuri 5%, turazamuka tugera kuri 20% none ubu tugeze kuri 42%, ibyo ni ibintu umuntu yakwishimira kuko muri Afurika sinzi ko hari undi muryango umeze nk’uwacu.”
Kangwagye yakomeje avuga ko kuba 58% by’ingengo y’imari y’uyu muryango ayoboye ari inkunga y’amahanga, ngo nta mpungenge bikwiye gutera abanyamuryango.
Ati “Abanyarwanda buri gihe bamenya kwikura mu bibazo, iyo mugize ikibazo mu ngengo y’imari, ni cyo inzego ziberaho murongera mugasubira hasi mukiga, dufite abanyamuryango beza cyane bashobora no kwitanga ibyagasabye amafaranga bigakorwa.”
Yanakomeje avuga ko kuba iyi miryango y’abanyamahanga itera inkunga abanyarwanda, ngo ni ishema ryayo kuko inkunga batanga ikoreshwa neza.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO