Iyi nzu iteye mu buryo butangaje kuko igice cyo hejuru cyayo kirizengurukije, urebye neza wasanga ari nk’inyuguti ya ‘U’ ariko icuramye.
Ibi bizatuma hakorwa ‘elevator’ (ascenseur) igenda mu buryo butambitse bitandukanye n’uko ubusanzwe izikoreshwa cyane ziba zizamuka cyangwa zikamanuka.
Uburebure bwayo bwose bungana na km 1.22 kuva aho itangiriye kugera aho irangiriye. Izaba yubatswe mu buryo buhagaze; yakuba kabiri uburebure bwa Burj Khalifa (inyubako ndende ya mbere ku isi kugeza ubu) na One World Trade Center ibarizwa i New York.
Kugeza ubu, inzu ndende ku Isi ni Burj Khalifa ireshya na metero 828 iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO