Imiti gakondo nyarwanda kimwe n’ubundi bumenyi bwifashishwaga mu kuvura indwara kuva kera.
Iyi miti ivura indwara nyinshi zinyuranye, zirimo n’izananiye imiti ya kizungu, ariko iyi ngeri idindizwa cyane no kuba abayirimo batabona uburyo bwo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku miti bakora.
Ibi byiyongeraho kuba bamwe muri bo batasorabanukirwa n’itegeko rigena uburenganzira bafite ku bihangano byabo, bigatuma yiganwa cyangwa igacuruzwa n’abatabifitiye uburenganzira.
Umuyobozi ushinzwe ubumenyi, ubushakashatsi no guhanga udushya muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Marie Christine Gasingirwa avuga ko mu Rwanda hari ibimera byinshi bishobora gukorwaho ubushakashatsi, bityo ngo hakenewe guhuza imiti ya gakondo n’iya kizungu, abayivumbuye bakayigiraho uburenganzira kandi bagafashwa gukora neza kurushaho.
Ibi ngo bizaca mu kigo cy’urusobe rw’ibinyabuzima kizashyirwaho vuba aha.
Dr. Gasingirwa yagize ati” hari ubumenyi bwinshi tugenda dutakaza, bityo hakenewe guhuza ibya kera n’ibishya, kandi kurinda no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga byacu bizabyara umusaruro.”
Dr. Gasingirwa avuga ko iyi miti nitangira gusuzumirwa muri iki kigo izatangira kunganira imiti ya kizungu isanzwe igurishwa muri za farumasi zinyuranye.
Ubu bufasha ku bushakashatsi no kubona uburenganzira busesuye ku mitungo bwite mu by’ubwenge, bizatuma iyi miti itangira kwizerwa kurushaho, no kugaragara ku masoko mpuzamahanga.
Dr Gasingirwa yabwiye Rwanda Today ko nibikorwa neza bizafasha abayikora kudakomeza guhombywa n’abayigana bakayicuruza mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe biba atari ibihangano byabo.
Itegeko rigena uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, ryatangiye kubahirizwa mu mwaka wa 2009, nyamara si benshi barisobanukiwe bigatuma uru rwego rugenda rusubira inyuma.
Iri tegeko riha riteganya ko umuntu wakoresha igihangano mu buryo ubwo ari bwo bwose atabiherewe uburenganzira na nyir’ubwite ajyanwa mu nkiko.






Ibitekerezo 0