Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga ubwo abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC batangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta PAC, bavuze ko kuva mu 2009 kugeza 2013 u Rwanda rwahombeye miliyari 1.2 mu miti yarangije igihe itarakoreshwa.
Depite Karenzi Theoneste yabajije abayobozi ba RBC icyo bavuga ku miti yarangirije igihe cyo gukoreshwa mu bubiko n’indi yaguzwe nyuma bikagaragara ko itujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Musobanura gute akayabo k’amafaranga menshi yagiye ku miti bikarangira icyo yatangiwe kidakozwe.”
Umuyobozi w’agateganyo wa RBC, Kamanzi James yabwiye Abadepite bagize PAC ko impamvu yatumye imiti irangiriza igihe mu bubiko, ari uko uburyo bw’ikoranabuhanga bakoreshaga butabashaga kubagaragariza neza imiti yarangiye n’ikiri mizima.
Ibi ngo byongereweho ko kugura imiti myinshi ukurikije ubwiyongere bw’indwara nyuma zikagabanuka no kuba barazanaga imiti za Farumasi ntiziyigure byateye ifite agaciro ka miliyari 1.2 kwangirika.
Yakomeje asobanura ko hari ubwo bakira imiti beretswe ibyangombwa by’uko yujuje ubuziranenge bikarangira babwiwe n’abaganga ko itavura, bakongera gupima bagasanga itabwujuje.
Yagize ati “Mbere y’uko twakira imiti ubundi tubanza kuyipimisha ubuziranenge mu bigo byo hanze bibifitiye ubushobozi kandi byemewe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS. Icyakora mu moko y’imiti 2000 na 3000 byinjira mu gihugu ntitwabona amafaranga yo kujya kuyipimisha yose.”
Yongeyeho ko zimwe mu ngamba bafatiye iki kibazo ari ukugena imiti ikenewe mu gihugu kugirango hatagira iyongera kwangirika no gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kumenya imiti yakoreshejwe n’isigaye.
Ikibazo cyo kwakira imiti itujuje ubuziranenge giherutse kugaragara ubwo u Rwanda rwahangikwaga inzitiramibu zisaga miliyoni ebyiri zatwaye akayabo ka miliyoni 12 z’Amadorali zitari zujuje ubuziranenge.
RBC kandi yatangaje ko sosiyete eshatu (iya Royal Group, RDI na Bonne Sante) zigurisha imiti basanze yarabahaye imiti itujuje ubuziranenge bituma kugeza ubu RBC yarareze Royal Group mu rukiko, hakaba hategerejwe umwanzuro. RDI yo yaburiwe irengero icyakora RBC ifatira amafaranga yari ibafitiye asaga miliyoni 400 n’imiti yayo iratwikwa. Bonne Sante na yo yazanye imiti itegekwa kuyisubiranayo kuko itari yujuje ubuziranenge, irabura ntiyanatanga uburenganzira bwo kuyitwika.
Abayobozi b’ikigo RBC ntibahwemye kugaragariza PAC ko nubwo barwana no kuva mu bibazo byatewe no kuba iki kigo cyarahurijwemo ibindi bigiye bifite ibyuho mu micungire y’imari, bagowe bikomeye no kuba inzego z’ubuyobozi zituzuye n’izifite abayobozi abenshi bakaba ari ab’agateganyo.
PAC yemereye RBC ko igiye kuyikorera ubuvugizi kugirango inzego zuzuzwe neza iki kigo na cyo kibashe gukora inshingano zacyo neza.



















TANGA IGITEKEREZO