00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiyaga yo gutoteza u Rwanda igiye kuyoyoka-Dr Habumuremyi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 September 2013 saa 06:44
Yasuwe :

“Bavandimwe muri hano, imiyaga yose mumaze iminsi mwumva yo gutoteza u Rwanda n’Abanyarwanda, ababyeyi bagateshwa abana babo, abandi bagateshwa imitungo yabo, abandi bagatotezwa kubera ko bafite inkomoko mu Rwanda, abandi bakagambanira u Rwanda kubera ko banze kuba insina ngufi, iyo miyaga yose n’indi muzi ntizatinda kuyoyoka, igasiga u Rwanda n’Abanyarwanda turushijeho gukomera no kwihesha agaciro.” Ibi Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien yabitangaje kuri iki (…)

“Bavandimwe muri hano, imiyaga yose mumaze iminsi mwumva yo gutoteza u Rwanda n’Abanyarwanda, ababyeyi bagateshwa abana babo, abandi bagateshwa imitungo yabo, abandi bagatotezwa kubera ko bafite inkomoko mu Rwanda, abandi bakagambanira u Rwanda kubera ko banze kuba insina ngufi, iyo miyaga yose n’indi muzi ntizatinda kuyoyoka, igasiga u Rwanda n’Abanyarwanda turushijeho gukomera no kwihesha agaciro.”

Ibi Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien yabitangaje kuri iki Cyumweru, ubwo yari yitabiriye igiterane kiswe “ Rwanda shima Imana”.

Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko muri iki giterane cyari cyitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo uw’ikirangirire w’Umunyamerika Dr. Rick Warren, Minisitiri w’Intebe yasabye kandi Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe gukora cyane, ndetse no kunoza ibyo bakora ngo bitange umusaruro ibindi Imana ikazabibafashamo. Habumuremyi kandi yikubukije Abanyarwanda ko bagomba gushima Imana ku bw’ubuyobozi bwiza yabahaye, harimo na Perezida Kagame.

Dr. Rick Warren yavuzeko u Rwanda rwakoze ibintu byinshi bikomeye nyuma ya jenoside, kuko kuri ubu hari ubukungu imitekerereze myiza, ubufatanye hagati y’amatorero n’abaturage, akavuga ko ibi byose ari ibitangaza by’Imana.

Foto: Dr. Rick Warre na Minisitiri w’intebe/Foto:TNT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages