Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga nibwo mu ishuri ryisumbuye rya EFOTEC Kanombe habereye umuhango wo kwishimira igikombe ryahawe kubera ko ari cyo cyabaye ikigo cya mbere mu isuku, imiyoborere myiza, ikinyabupfura n’imitsindire y’abayeshuri mu rwego rw’ Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu banyeshuri biga muri EFOTEK babwiye IGIHE ko iki gikombe bari bagikwiriye kuko bo isuku bamaze kuyifata nk’umuco ubaranga.
Karimunda Jean de Dieu, umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’ ubugenge, imibare n’ubutabire yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane igikombe bahawe bitewe n’uko bari bagikwiriye.
Yagize ati “Twahembewe Isuku, ikinyabupfura n’imitsindire iri hejuru, rero impamvu ni uko aha isuku twayigize umuco aho bidusaba kuyikora buri munsi iyo tubyutse n’aho turyama yewe na buri kuwa Gatandatu tugira igikorwa cy’umuganda rusange”.
Yakomeje agira ati “Naho ku bijyanye n’imitsindire nakubwira ko twabaye aba mbere kuko abarimu bacu baradufasha cyane natwe tugashyiramo imbaraga, kwigisha baraza bakicarana natwe bakatugira inama natwe tukabagezaho ibyifuzo byacu bigatuma baduha n’amasomo mu masaha y’ikirenga kugira ngo bagere ku cyo bashaka n’icyo bifuza ni cyo gituma dutsinda cyane”.
Irebe Jessica wiga mu mwaka wa kane w’ubugenge imibare n’ubutabire we yemeza ko igihembo cy’isuku bagihawe bagikwiye kubera ko abanyeshuri bose biga muri EFOTEC isuku bayigize umuco wabo.
Yagize ati “Ndishimye cyane kubera igikombe twahawe, kugirango tugihabwe ni uko twabiharaniye [...] iyo tubyutse tuyikora (isuku) aho turyama, aho twigira yewe no mu kigo hose utibagiwe mu busitani kandi ugasanga tubifashwamo n’abayobozi bacu kuko baducamo ibice ku buryo buri munsi hari ababa bagomba gukora isuku kandi ikigo cyacu nta uta umwanda hasi dufite aho tuyita, aho tuyitwikira yewe tugira n’uko tubungabunga ubusitani bwacu”.
Tumukunde Monic Leonard Umuyobozi w’ishuri rya EFOTEC Kanombe yabwiye IGIHE ko kugira ngo iki kigo kibe icya mbere mu isuku n’imyigishirize myiza byatewe n’uko abanyeshuri babyiyumvamo.
Tumukunde yagize ati “ Turi kwishimira igikombe twahawe n’Umujyi wa Kigali [...] kugira ngo duhembwe n’uko habaye igenzura mu bigo by’amashuri yisumbuye yose yo muri Kigali, igenzura ryagaragaje ko twabaye aba mbere muri ayo mashuri n’amanota 99,3%”.
Yakomeje avuga ko kugira ngo iki kigo kize ku mwanya wa mbere no mu myigishirize ari uko abana bahiga batsinda neza kuko n’amasomo bayagize nk’umuco ubaranga babifashijwe n’abarimu n’ubuyobozi bwabo.
Avuga ko buri kwezi babasuzuma kugira ngo bazabashe kugera ku bizamini bya leta biteguye bikwiriye.
Igikombe EFOTEC yahawe kikaba giherekejwe na sheki y’amafaranga miliyoni 5.
Iri shuri rya EFOTEC rikaba ryaratangiye mu 1995, kuri ubu rikaba ryigwamo n’abanyeshuri 968.
Foto: Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO