Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ya Fuso na Jeep ya NISSAN, zibwe n’Abanyekongo muri Kenya, inashyikiriza Polisi ya Uganda amafaranga yibwe n’Umurundi muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko gufata izo modoka byatewe n’imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi, ubujura bwabaga bagatanga amakuru kare.
Yagize ati “Iriya kamyo yibwe n’umushoferi w’Umunyekongo muri Kenya ...Polisi ya Kenya yabimenye hakiri kare, igihe bagerageza kuyambutsa ku mupaka wa Bukavu, irafatanwa n’umushoferi wayo.”
Iyi kamyo iparitse ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru i Kigali, yari yibwe kuwa 20 Mutarama 2015, CSP Twahirwa asobanura ko nyuma y’aho gato, undi munyekongo yibye muri Kenya imodoka ya Jeep NISSAN, ayijyana i Goma, bayigarukanye i Rubavu mu Rwanda, Polisi ihita iyifata.
CSP Twahirwa yavuze ko hari gutegurwa uko zizashyikirizwa Kenya.
Polisi y’u Rwanda yanashyikirije iya Uganda amafaranga Umurundi yibye yo
Kuri uyu wa Kane Polisi ya Uganda yashyikirijwe amafaranga yibwe n’Umurundi, ayibye umukoresha we yakoreraga i Kampala kuri sitasiyo ya lisansi.
Uyu musore wo mu kigero cy’imyaka 27 yabwiye itangazamakuru ko yibanye n’abandi batatu bakomoka hamwe (i Burundi), biba amashilingi ya Uganda miliyoni 3.7, we ahita aza mu Rwanda, afatirwa muri hoteli i Kigali.
Yavuze ko yageze mu Rwanda arara muri hoteli, mu rukerera yumva abantu baramukomangiye, akinguye Polisi ihita imuta muri yombi.
CSP Twahirwa yavuze ko uyu murundi yambutse umupaka, Polisi yatangiye kumushakisha, ati “Yaje atazi ko hari umuntu umukeka…amafaranga uko yayavanye hariya yari akiyafite yose.”
Uyu Murundi usaba imbabazi z’icyaha cy’ubujura, yavuze ko na bagenzi be bakiri gushakishwa bibye mu rwego rwo kwirwanaho.
Yagize “Umuntu ukora kuri sitasiyo arahomba kenshi… ugasanga none umuntu azasubira i Burundi gute?” Aha akaba yasobanuraga ko iyo ahombye abyirengera, bitareba umukoresha we.
ACP Patrick Kawat wari uhagarariye Polisi ya Uganda agashyikirizwa ayo mafaranga, yavuze ko yishimiye ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu guta muri yombi abanyabyaha, kuko iyi atari inshuro ya mbere ishyikiriza iya Uganda ibyibwe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko izohereza uyu Murundi kuburanira muri Uganda, aho na bagenzi be bari gushakirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yahamije ko ntaho umunyacyaha azidegembya muri aka Karere.
CSP Twahirwa ati“Imikoranire ya Polisi y’ibihugu nka Uganda n’ibindi bihugu byo mu karere birimo kudufasha gutahura abagizi ba nabi…Umugizi wa nabi igihugu cyose yavamo nta buhungiro afite mu Rwanda.”
Uyu murundi yafatiwe muri Hoteli i Nyabugogo kuwa 20 Muatarama 2015, ahita ajyanwa gucumbikirwa muri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe agitegereje gushyikirizwa Polisi mpuzamahanga (Interpol) ngo asubizwe kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha.
Amafoto: Jack Yakubu



















TANGA IGITEKEREZO