Polisi y’u Rwanda ku wa 2 Gashyantare yafatiye mu karere ka Rusizi imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yibwe mu Bwongereza, yerekezwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe iyo modoka ifatanyije na polisi mpuzamahanga (Interpol) nyuma yuko ivumbuwe ko yari mu zishakishwa zibwe mu Bwongereza.
Ubusanzwe iyi modoka ishobora kugura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63 ahwanye n’amadolari ibihumbi 90.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ Uburengerazuba, Supt. Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko iyo modoka yinjiye mu Rwanda itwawe n’abantu batatu bakekwa kuba bari bavuye mu Burundi ndetse biza kugaragara ko ari abenegihugu baho, bayigurishije n’Umunyekongo, bose twirinze gutangaza amazina yabo.
Iyi modoka yari yamaze kwishyurwa amadorali ya Amerika ibihumbi 25 mu bihumbi 35 bari bumvikanye.
Hitayezi avuga ko ubwo yageraga ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , byahise bigaragara ko yashakishwaga na Interpol.
Umunyekongo wari uyitwaye yahize afatwa yemera ko imodoka yayiguze n’Abarundi batatu nabo baje gufatwa bashaka gusubira mu Burundi.
Aba Barundi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe Umunyekongo, Bisimwa ,we yahise arekurwa. Iperereza riracyakomeje.


















TANGA IGITEKEREZO