Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi hanyuma imodoka igahita yibarangura, ikagwa munsi y’umuhanda. Iyi modoka yari yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuwa Gatanu saa mbili n’igice igomba kugera i Kampala mu rucyerera rwo kuwa Gatandatu.
Umwe mu bantu bari mu modoka yari ikurikiye iyi, yabwiye IGIHE ko iyo modoka imaze gukora impanuka, inkomere zafashwe zigashyirwa mu yari yahagurutse i Kigali saa tatu.
Ati “Ni bus ya saa mbili n’igice yakoze impanuka. Iyo yari imbere yacu kuko twe twahagurutse saa tatu. Impanuka yatewe n’umuvuduko iribarangura igwa munsi y’umuhanda. Tugeze aho yabareye, twarahagaze duterura inkomere tuzishyira mu modoka twarimo hanyuma turakomeza.”
Nta muntu n’umwe biramenyekana ko yaguye muri iyi mpanuka usibye ko benshi bakomeretse.
Ubuyobozi bwa Trinity bwatangaje ko impanuka yatewe n’ubunyerere.
Na none mu 2015 imodoka ya Trinity yari yakoze impanuka hanyuma abantu batatu b’Abanyarwanda bayigwamo. Iyi yari yabereye mu gace ka Mpigi nyuma yo kugongana n’ikamyo.



















TANGA IGITEKEREZO