Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mata 2017, aribwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yagonze abantu, nyuma iza kurenga umuhanda igwa ahagana hepfo irangirika bikomeye.
Umwe mu bageze aho impanuka yabereye, yavuze ko yabaye ahagana saa 7:45, hafi y’akabari kitwa Bella View urenze ahantu haba ibigega bya Essence.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwamda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yabwiye IGIHE ko kugeza ubu batatu bahise bitaba Imana.
Yagize ati “Saa 06:45 Imodoka Rav 4 yavaga Nyabugogo yerekeza Karuruma yageze Kanyonyomba igonga abanyamagare babiri n’abanyamaguru. kugeza ubu hamaze gupfa Batatu, abandi batatu bakomeretse bikomeye.”
Polisi ivuga ko impamvu yaba yateye impanuka itaramenyekana ariko bishoboka ko byatewe n’ubusinzi kuko uwari uyitwaye yari yanyoye inzoga nyinshi, gusa ngo iperereza riracyakorwa.
Aho iyi mpanuka yabereye hangiritse



















TANGA IGITEKEREZO