00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shyorongi: Impanuka ikomeye ya Coaster yaguyemo abantu 14

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 May 2017 saa 03:00
Yasuwe :

Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hilux ita umuhanda ku musozi wa Shyorongi, irahirima, abantu 14 bitaba Imana, abandi barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, mu Kagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Abatangabuhamya bari aho yabereye bavuze ko Coaster yavaga mu Majyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yari ifite umuvuduko mwinshi ndetse yataye uruhande rwayo bituma igongana na Toyota Hilux yazamukaga.

Coaster yahise igwa munsi y’umuhanda yibirandura ku musozi mu ishyamba rya Shyorongi ariko ntiyagera mu kabande kuko yafashwe n’ibiti n’amabuye biri kuri uyu musozi.

Polisi, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abasize ubuzima muri iyo mpanuka ari 14 barimo abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro ni umunani barimo abakomeretse bikomeye batatu. Coaster yahagurutse irimo abantu 28.

Polisi itangaza ko icyateye impanuka bitoroshye guhita kimenyekana bitewe n’aho impanuka yabereye n’uko yari iteye, iperereza rikaba rigikorwa kugira ngo kimenyekane.

Imwe muri Coaster yari itwaye abagenzi igakora impanuka i Shyorongi
Ahaberaga ubutabazi byari bigoye kuhagera
Imodoka yagonganye na Coaster
Ibikorwa by'ubutabazi byari bikomeje
Agace Coaster yaturutsemo ihirima
Imbangukiragutabara yatwaraga inkomere izijyana mu Bitaro
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2017 impanuka zo mu muhanda zimaze kugwamo abantu 18, zikomerekeramo 62

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages