00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abari abayobozi ba ADEPR bahaye Urukiko Rukuru basaba kurekurwa

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 1 June 2017 saa 01:48
Yasuwe :

Abari abayobozi batanu mu itorero ADEPR bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’itorero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda, bahakanye ibyaha baregwa babyita ibihuha n’ibihimbano, basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha zatuma bakomeza gufungwa.

Ibi babisabye kuri uyu wa Kane, tariki 1 Kamena 2017, ubwo Urukiko Rukuru rwumvaga ubujurire bw’abaregwa bajuririra igihano cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 bari bahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Mu myenda y’ibara ry’iroza riranga imfungwa ndetse bunganiwe, abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa bagaragaza ko nta shingiro bifite.

Bishop Tom Rwagasana wari Umushumba akaba n’Umuvugizi wungirije w’iri torero, yavuze ko ibyaha bashinjwa ari ibinyoma ahanini byagiye bihimbwa n’abahoze muri iri torero bakaza kuryiyomoraho bagashinga icyo bise ‘Komisiyo Nzahuratorero’, bagiye babashinja kunyereza imitungo ndetse bagasaba ko beguzwa.

Yashimangiye ko ibyo bifuje bagenda babigeraho bitewe n’uko hamaze gutorwa ubuyobozi bushya busimbura ubwabo, gusa ngo nubwo ibyo byabaye ntacyo bitwaye kuko igikenewe ari ukurenganurwa bakarekurwa kuko ari abere.

Rwagasana yagaragaje ko amafaranga bashinjwa gukoresha nabi atari byo kuko ibyo yagombaga gukora yabikoze kandi ko bigaragara n’uwabishaka yabibona.

Yasabye ko yarekurwa kuko afite uburwayi bw’umugongo yivuje hanze y’u Rwanda inshuro enye bityo agasubira kwivuza ndetse akanita ku muryango we. Yashimangiye ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yasibanganya ibimenyetso ndetse akabangamira iperereza atabikora.

Sindayigaya Théophile wari ushinzwe kugenzura imyubakire ya Hotel Dove, yavuze ko amafaranga bivugwa ko yahawe n’uwitwa Twizeyimana atari byo kuko ntayo yahawe agashimangira ko akazi yakoraga nta hantu yari guhurira
n’umutungo wa ADEPR, ko byakozwe n’abandi ndetse bakaba ari bo babiryozwa.

Yavuze ko mu iperereza ubushinjacyaha bwakoze nta hantu bwagaragaje impamvu zikomeye zimuhamya icyaha ndetse zanatuma akomeza gufungwa, asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Uwitwa Niyitanga Straton wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR yashimangiye ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano (Montage) kuko ibyo yakoraga ntaho byari bihuriye n’umutungo w’itorero kandi ko amafaranga yari agenewe urwego rwe yakoreshejwe neza, bityo akaba agaragaza ko nta mpamvu ifatika yatuma akomeza gukurikiranwa afunzwe, ahubwo ko yarekurwa by’agateganyo.

Christine Mutuyemariya wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR, yasabye ko yarekurwa bitewe n’uko ibyaha ashinjwa ari ibinyoma, akavuga ko amafaranga yose bakiriye hari inyandiko zigaragaza uko yakoreshejwe kandi ngo yakoreshejwe neza.

Uhagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza, yavuze ko ibyo abaregwa bavuga ko nta mpamvu zifatika zatuma bakomeza gufungwa, atari byo kuko icyiciro urubanza rugezeho ari ugufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo hagakomeza iperereza, bityo ko atari umwaya wo kuvuga ko nta bimenyetso bifatika bibahamya icyaha kugera aho babyita ibihimbano.

Yavuze ko impamvu batanga bazishingira ku batangabuhamya babajijwe no ku bintu bimwe na bimwe birimo ibifite imibare, ibiriho imikono (signature) ndetse n’amatariki byandikiwe.

Yagaragaje ko sheki bamwe mu baregwa bashinjwa ziriho igihe zakorewe ndetse ko n’abazakiriye babajijwe mu iperereza bityo ko ibyo ari ibintu bifatika bifatwa nk’impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha, agasaba ko abaregwa bose bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakomeza iperereza.

Yagaragaje ko mu 2016 muri iri torero hakozwe igenzura ry’umutungo (Audit) ryakozwe n’abantu bigenga ariko nyuma ngo haje kugaragaramo igisa n’amakimbirane bavuga ko harimo amafaranga y’itorero yanyererejwe, bityo rero ngo ibyo byose bigomba gushingirwaho mu iperereza.

Yavuze kandi ko abaregwa bagujije Banki ya BRD miliyari zirenga eshatu ndetse bakanaka abakirisitu izindi nk’izo gusa ngo ntizakoreshejwe icyo zasabiwe kandi zari kwishyurwa iyo banki. Kuri iki Tom Rwagasana yasobanuye ko bari bamaze kwishyura agera kuri miliyari ebyiri kandi ngo iyo banki yarabashimye.

Umwanzuro w’urukiko kuri ubu bujurire uzamenyekana ku wa Kane tariki 8 Kamena.

Inyubako ikoreramo Urukiko Rukuru ku Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages