Ikoranabuhanga rimaze gusakara ku buryo rihuza abantu benshi cyane byatumye Isi ihinduka nk’umudugudu umwe. Itangazamakuru ryari risanzwe rimenyerewe mu gutangaza amakuru ku mpapuro, ubu na ryo ryatangiye kwinjira mu ruhando rwo gukoresha internet mu gusakaza amakuru. Ni muri urwo rwego Ikinyamakuru Rushyashya cyafashe iya mbere na cyo cyinjira mu ruhando rwo gutanga amakuru ku bari kure y’u Rwanda.
Burasa Jean Gualbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, batangiye gutangaza amakuru ku rubuga rwa internet arirwo www.rushyashya.net kandi bashatse kugendana n’ibihe.
Agira ati “Twashatse kugendana n’ibihe, kuko ikoranabuhanga ryahuje Isi. Ibinyamakuru byandika ku mpapuro ntibirenga umupaka w’u Rwanda, twashatse kurenga umupaka kugira ngo abasomyi bacu batuye hirya no hino ku Isi bashobore gukurikirana ibibera hirya no hino mu gihugu cyacu. Abantu baba muri Diaspora bazajya babona amakuru yacu bitabagoye.”
Akomeza avuga ko Ikinyamakuru Rushyashya kimaze gukomera nta mpamvu yo kuguma ku mpapuro gusa, bagomba kujya mu rugamba rw’ikoranabuhanga. Atangaza ko kwinjira mu ikoranabuhanga ntacyo bizahindura ku nkuru bari basanzwe batangaza, ahubwo bizabafasha kwegerana n’Isi yose. Agira ati “Abakunzi bacu turabasaba kujya baduha amakuru aho bari hose, kuko nk’uko bisanzwe tuzayabagezaho acukumbuye.”
Burasa Jean Gualbert, atangaza ko bazajya batangaza makuru bakoreye ubucukumbuzi kandi asaba abasomyi kubaha inama y’uburyo barushaho gukora neza.



















TANGA IGITEKEREZO