00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutendeka abagenzi ni impuhwe cyangwa ni akajagari k’abashoferi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 May 2013 saa 07:34
Yasuwe :

Benshi mu bashoferi bavuga ko impamvu ikunze gutuma batendeka abagenzi biterwa n’ubuke bw’amatagisi aboneka mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ku mugoroba igihe abakozi benshi baba batashye, ndetse no kwanga gusiga abagenzi ku nzira.
Saidi utwara tagisi z’i Nyamirambo yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru ituma abashoferi bo mu mujyi wa Kigali batendeka abagenzi ari ubwinshi bw’abagenzi baba bari aho tagisi zibatwarira kandi imodoka zikwiye kubatwara ari nkeya, gusa akomeza avuga ko (…)

Benshi mu bashoferi bavuga ko impamvu ikunze gutuma batendeka abagenzi biterwa n’ubuke bw’amatagisi aboneka mu mujyi wa Kigali, cyane cyane ku mugoroba igihe abakozi benshi baba batashye, ndetse no kwanga gusiga abagenzi ku nzira.

Saidi utwara tagisi z’i Nyamirambo yatangarije IGIHE ko impamvu nyamukuru ituma abashoferi bo mu mujyi wa Kigali batendeka abagenzi ari ubwinshi bw’abagenzi baba bari aho tagisi zibatwarira kandi imodoka zikwiye kubatwara ari nkeya, gusa akomeza avuga ko ikindi kibitera ari akavuyo k’abashoferi batagira imirongo bakoreraho kuko ushobora kubona mugitondo tagisi cyangwa Coaster iri gukorera ku murongo wa Nyamirambo nimugoroba ukayisanga ku wa Kimironko cyangwa Remera, ibyo bigaterwa n’uko abashoferi baba barimo gushakisha amafaranga.

Nzamwita Partick utwara tagisi za Kimisagara yavuze ati “Njye mbona impamvu benshi batendeka ari impamvu yo gukunda amfaranga ndetse no gukunda ibya Mirenge, kuko gutendeka uba uzi neza ko urengeje umubare ubwishingizi buba bwarateganyije." Gusa akomeza avuga ko bidakwiriye gutwara abagenzi nk’amatungo cyangwa ibiribwa.

Hawa utuye mu murenge wa Biryogo avuga ko we yigeze kumara amasaha abiri kuri Gereza nkuru ya Kigali kubera umubyigano w’abagenzi benshi ndetse no kubura kwa tagisi aho iyazaga yose yavugaga ko igiye Kimironko cyangwa i Remera, avuga ko yinjiye muri tagisi, shoferi akavuga ko bakwiye kwicara ari batanu ku ntebe agahitamo gusohoka kuko yari atwite inda y’amezi umunani. Hawa yakomeje avuga ko yahakuwe n’umugiraneza waje afite imodoka ye amubonye amugirira impuhwe maze amukura aho.

Petit umushoferi utwara tagisi za Kimisagara yavuze ati “Ari nkawe se mushoferi ukeneye amafaranga uzi ko wasize iwawe nta kintu, ubonye umurongo ufite abagenzi benshi n’utabafite wahitamo gutwara imodoka yawe hehe?” Akomeza avuga ko gusa bitari bikwiriye gutendeka nk’uko bidakwiye gusiga umugenzi ku nzira kuko hari n’igihe ari bo badusaba kubatendeka aho kubasiga ku nzira.

N’ubwo iyi ngeso yo gutendeka ikorwa n’abashoferi benshi ntiyemewe kandi ni ikosa rihanwa n’amategeko. Ikindi kandi imodoka yakagombye gutwara abagenzi ifitiye ubwishingizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages