00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu nyayo yatumye Gaperi yirukanwa ku mirimo yakoreraga muri Togo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 March 2017 saa 12:07
Yasuwe :

Umunyarwanda wayoboye ikigo gishinzwe imisoro muri Togo kuva mu 2014 yirukanywe muri Gashyantare uyu mwaka, aho bivugwa ko imiyoborere ye yaba itarishimiwe na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé.

Ku itariki 25 Gashyantare, nibwo inama y’abaminisitiri yateraniye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iyobowe na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, yemeza iyirukanwa rya Henri Gaperi.

Bamwe bagiye bagerageza koroshya impamvu yo kwirukanwa kwe bavuga ko byatewe n’uko amasezerano ye y’akazi yari arangiye ntihabaho kuyavugurura.

Inkuru ya Jeune Afrique ariko yo igaragaza ko Gaperi yirukanywe amasezerano y’akazi atarangiye, kandi ko yabanje kubimenyeshwa iminsi mike mbere y’uko inama y’abaminisitiri iterana ikamufatira icyemezo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari hashize igihe Perezida Faure Gnassingbé, yinubira ibikorerwa mu kigo gishinzwe imisoro, OTR ndetse n’imiyoborere ya Gaperi Henri.

Hagati aho hari gukorwa igenzura ku masezerano y’asaga miliyari imwe F CFA yabayeho hagati y’abantu ubwabo, bitanyuze mu nzira zemewe bishatse kuvuga ko haba aharabayeho ruswa.

Gaperi wari ufite amasezerano y’akazi yagombaga kugera muri Mutarama 2018, yavuye mu murwa mukuru wa Togo, Lomé ahawe imperekeza z’agera kuri miliyoni 150 F CFA, akoreshwa muri iki gihugu.

Uyu munyarwanda yahawe kuyobora urwego rw’imisoro mu gihe rutari ruhagaze neza, rukaba rwari rutangiye kubakwa hagendewe ku mikorere y’urwego rw’imisoro mu Rwanda, gusa hagenda hagaragara ingorane ko ho nta koranabuhanga ryari rihari ngo rihuze imikorere.

Mu 2016 icyo kigo cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 568,5 F CFA mu gihe mu igenamigambi hateganywaga miliyari 575, bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 99%. Biteganyijwe ko kizinjiza miliyari 625 F CFA mu 2017

Gaperi mbere yo kuba umuyobozi muri OTR (Office Togolais des Recettes) yahoze ari umujyanama mu kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ushinzwe ubujyanama mu bya Politike no gucunga neza imisoro n’amahoro ku bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Yigeze kuba Komiseri mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro, aba Perezida wa Banki ya Kigali ndetse anayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda, ubu cyahindutse RSSB.

Gaperi Henri wayoboraga Ikigo gishinzwe imisoro muri Togo akaza kwirukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages