Nubwo mu 1994 aribwo Abatutsi bibasiwe mu buryo bugaragarira isi yose ndetse abasaga miliyoni bakicwa muri Jenoside, na mbere y’imyaka hafi 35 bari baratangiye kwibasirwa bamwe bakicwa abandi bakameneshwa bagahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda, imitungo yabo yigarurirwa n’abari basigaye mu gihugu.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa birukanywe mu gihugu, Gregoire Kayibanda wari mu baharaniraga ubwigenge bwabonetse muri 1962, yagiye ku butegetsi mu 1961 nka Perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda.

Akijya ku butegetsi yakomeje kurwanya ubwoko bw’Abatutsi hifashishijwe ishyaka yashinze rya ‘Parmehutu’ n’icyiswe ‘Manifesto de Bahutu’ [byose byabayeho mbere ya 1960] byabaye nko kwironda kw’abari basangiye ubwo bwoko.

Kuki ubutegetsi bwagiyeho butacyuye abari barahunze igihugu?

Ubwo habaga ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byahuje abakozi b'Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y'Igihugu y’Amatora n’Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuri uyu wa Kane, tariki 13 Mata, Senateri Mugesera yatanze ikiganiro agaragaza ko bitewe n’imigambi y’ubutegetsi bwari bugiyeho bitari koroha gucyura impunzi zari zarahungiye mu mahanga mu 1959.

Ati “Icya mbere, leta yashatse kubanza guhemba abarwanashyaka bayo ibagabanya imitungo y’impunzi; iyo ugarura izo mpunzi wari kubaha iki? Kuzigarura ni ukunyaga abayoboke ba Parmehutu na Aprosoma ibyo wari warabahaye.”

Yakomeje agira ati “Ku bwa Habyarimana, bageze aho bavuga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahuri, bageze aho ishyaka rye rivuga ko nta mpunzi ishobora kugaruka. Umututsi ku ngoma ya Habyarimana na Kayibanda yafashwe nk’umwanzi ukomeye; bivuze ko kugarura umwanzi mu gihugu nk’umwanzi wawe uhoraho wari kuba wigerejeho. Bifuzaga ko bazima bakajya kuzimirira mu mahanga bakaba abanyamahanga.

Iyo impunzi zigaruka zari kuba zikozeho!

Senateri Mugesera avuga ko n’iyo ubutegetsi bushyiraho gahunda yo gusaba Abatutsi bahunze mu 1959 gutahuka byari kugorana ko zigaruka bitewe n’uko n’abari basigaye mu gihugu bari bakomeje gutotezwa.

Ati “Sinzi ko n’impunzi zari kuza kuko iyo ziza zari kuba zikozeho, wowe waba wica bene wabo bari mu gihugu, ubirukana mu mashuri, mu kazi, utabaha uburenganzira, izo mpunzi zikaza? Kugira ngo zize ni uko hagombaga kuba hari umutekano; kandi nta gihe Abatutsi bo mu Rwanda bigeze bagira umutekano.”

Abaharaniye ubwigenge bakoze ikosa rikomeye

Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Tom Ndahiro, we yavuze ko mu bindi bihugu abaharaniraga ubwigenge bwabyo bashyiraga imbere guhindura ibyabaga byarashyizweho n’abakoloni, ariko mu Rwanda siko byagenze.

Ati “Mu bindi bihugu, abantu bashakaga ubwigenge bakosora amakosa yakozwe n’abakoloni ariko hano habayeho gukomeza ibyakozwe n’abazungu ahubwo biguma kuba ari byo bishingirwaho. Iby'amoko Rudahigwa yari yarabibonye ko bizageza igihugu ahantu habi ariko bo [abayoboye u Rwanda nyuma y'ubwigenge] baravuga ngo ‘twebwe amoko turayashaka’[…] habayeho ubukene bw’ibitekerezo bwo kwibaza icyo ubukoloni bwazanye mu Rwanda. Iyo ubutegetsi buhara nira ko nta muntu ubona uburenganzira kurusha undi biba byararangiye.”

Ndahiro yatanze urugero ku muhuro wa Nyerere wayoboraga Tanzania na Kayibanda, ati “Nyerere yabajije Kayibanda ati ‘Ko mbona gahunda dufite [kurwanira ubwigenge] atari zimwe? Twe turi kuvuga ikibazo cyo kwirukana abazungu, ariko wowe uri kuvuga kwirukana Abatutsi. Abandi babonye ubwigenge abanyarwanda baratangiye kwirukanwa.”

Ndahiro yavuze ko iyo umuyobozi atangiye kurebera igihugu mu mashusho y’abantu, icyo gihe ntaho cyagera uretse kuryanisha abagituye nk’ibyabaye mu Rwanda bikanarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi b’ibyo bigo bari mu gikorwa cyo kibuka bagaragaje ko igikenewe ari ugushyira imbere ubumwe n’ubunyarwanda kugira ngo harandurwe ingengabitekerezo ya jenoside no gukomeza guteza imbere igihugu n'inzego bakorera.

Senateri Mugesera avuga ko iyo impunzi zigaruka abahawe imitungo yazo bari kuba banyazwe
Senateri Mugesera avuga ko iyo impunzi zigaruka abahawe imitungo yazo bari kuba banyazwe
Senateri Mugesera asanga n'iyo abahunze mu 1959 basabwa gutahuka batari kugaruka
Senateri Mugesera asanga n'iyo abahunze mu 1959 basabwa gutahuka batari kugaruka
Tom Ndahiro avuga ko iyo umuyobozi arebera igihugu mu bwoko runaka ntaho cyagera
Tom Ndahiro avuga ko iyo umuyobozi arebera igihugu mu bwoko runaka ntaho cyagera
Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y'Igihugu y'Amatora atanga ikiganiro
Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y'Igihugu y'Amatora atanga ikiganiro
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe n'Umugenzizi mukuru w'imari ya leta, Obadiah Biraro
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe n'Umugenzizi mukuru w'imari ya leta, Obadiah Biraro
Abakozi ba RRA, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'Urwego rw'Ubugenzuzi bukuru bw'imari ya leta bari bitaniriye icyo kiganiro
Abakozi ba RRA, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'Urwego rw'Ubugenzuzi bukuru bw'imari ya leta bari bitaniriye icyo kiganiro