Amashyuza ni amazi apfupfunyuka mu nda y’Isi ashyushwe ashobora kubyazwa umusaruro mu bikorwa bitandukanye birimo n’amashanyarazi.
Mu Rwanda ari kuri Kalisimbi, i Bugarama, i Rubavu n’ahandi ariko kugeza uyu munsi nta na hamwe aratunganywamo ingufu z’amashanyazi.
Ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga ya karindwi yiga ku ikoreshwa ry’amashyuza, ku wa 31 Ukwakira, Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda, Amb. Gatete Claver, yavuze ko u Rwanda rwagerageje imishinga itandukanye yo kubyaza ingufu uwo mutungo ariko ko bitarakunda.
Yavuze ko u Rwanda rwabanje gushaka ubumenyi buhagije kugira ngo nirutangira gutunganya amashanyarazi mu mashyuza, hatazagira igikoma mu nkokora uwo mushinga.
Mu byo rumaze gukora harimo gufatanya n’inzobere zo mu bihugu byateye imbere mu kubyaza amashyuza amashanyarazi, zirimo izo muri Islande, mu Buyapani no muri Kenya, ndetse runoherezayo abanyeshuri gushaka ubumenyi.
Ati “Icyo twashakaga ni ubunararibonye bw’ibindi bihugu. Babinyuzemo, babigezeho bate? Kugira ngo tubone uko ayacu tuyakora ariko tukayakora tuzi neza ko tubikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Yasobanuye ko ibyo bizafasha u Rwanda kwirinda inzitiza ibindi bihugu byagize mu gutunganya amashanyarazi mu mashyuza yabyo.
Yakomeje agira “Ni igerageza, hari abandi twakoranaga, badufashaka ku bijyanye n’amafaranga, abandi ku bijyanye n’ubumenyi no kutubwira ibikoresho bimwe bikenewe.”
Iyi nama iri kubera mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku bijyanye no kubyaza amashyuza amashanyarazi.
Minisitiri Gatete yavuze ko ‘Abayitabiriye bazanagira n’umwanya wo gusura ibice birimo amashyuza mu Rwanda, barebe banatange inama z’uko yabyazwa umusaruro.’
Kugeza ubu amashyuza yo kuri Kalisimbi, igerereza ryakozwe ntiryagenze neza ariko ay’i Rubavu na Bugarama ho ryatanze icyizere gikomeye cyo kuba yatanga amashanyarazi.
Gatete ati “Dushaka kugira ngo bikorwe neza ku buryo nitujya kuyigeraho, tube tuzi ko uburyo bikorwa, ibikoresho n’inzira bicamo n’uko twabikora neza.”
Yasobanuye ko ‘amategeko, politiki n’ingamba u Rwanda rwabishyizwe mu bikorwa, igisigaye ni ukureba uko bikorwa neza.’
Muri Afurika, Kenya niyo iza imbere mu gutunganya ingufu z’amashanyarazi mu mashyuza (megawatt 676) naho ku Isi ni Leta Zunze ubumwe za Amerika itunganya megawatt 3 951.



















TANGA IGITEKEREZO