00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Rwanda rwigengesera ku bijyanye no kugabanya ubucucike mu magereza (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 October 2023 saa 09:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yemeye ko muri gereza zo mu Rwanda harimo ubucucike bwinshi ariko hakiri byinshi byo kwitondera mu kubugabanya kugira ngo bitabangamira inzira y’ubutabera.

Imibare iheruka y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), igaragaza ko abantu 89.034 ari bo bafungiye muri gereza 13. Ni ubwiyongere bukabije kubera ko mu 2022, bari 85000. Ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bubarirwa muri 140%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko hari impamvu zitandukanye zituma mu magereza y’u Rwanda harimo ubucucike.

Ati “Amagororero aracyameze uko yari ameze tutaragira imibare dufite uyu munsi. Hari ibyaha byinshi byiyongereye bimwe kugira ngo ubigenze bisaba ko umuntu aba afunzwe by’agateganyo. Nko kwiba ukoresheje ikoranabuhanga, nko kwiba banki, ukumva ko yakurikiranwa ari hanze mu gihe utamubuza ko atarenga imbibi runaka, ariko izo mbibi arazirenga kuko akoresha ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Ibyaha by’ubujura, kwiba za telefoni, buri wese arayifite, bayikwambura bikaba ngombwa ko akurikiranwa afunze by’agateganyo.”

Ubusanzwe ihame ry’ubutabera ni uko umuntu wese yakabaye aburana ari hanze, icyakora ku bw’impamvu zihariye ashobora gukurikiranwa afunze.

Dr Ugirashebuja avuga ko iryo hame rizwi kandi aho biri ngombwa ryubahirizwa. Yatanze urugero rw’abakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri Kanama 2023, abakurikiranwe badafunze ari 68%, abafunzwe akaba ari 32%.

Ati “Impamvu zituma bakurikiranwa bafunze ni uko bashobora kubangamira iperereza, gusibanganya ibimenyetso cyangwa ugasanga umwirondoro we ntuzwi, hari ibintu byinshi bishyirwa ku munzani.”

Yatanze urugero rw’imiterere y’u Rwanda, aho bishobora korohera ukekwaho icyaha kuba yatoroka ugereranyije n’ibindi bihugu bitandukanye.

Ati “Hari igihugu, ni ikirwa, inzira yonyine yakuvana muri icyo gihugu ni ugukoresha indege gusa. Kuri bo gusa usanga ari nk’umwe ku ijana uburana ufunze. Nagiyeyo ntira imodoka mbona ntibansabye ibyangombwa byinshi, barambwira bati ‘ngaho gerageza kuyiba.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi hafashwe icyemezo cy’uko buri wese aburana ari hanze, ushobora gusanga bose bacitse, noneho ba bantu batanga ibirego bagashaka kwihanira.”

Icyakora Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko hari ibyatangiye gukorwa birimo kumvikana n’ukekwaho icyaha mu gihe yorohereje ubutabera kandi bikaba bigaragara ko adashobora gucika.

Ati “Icya kabiri ni uko hari ibyaha bimwe na bimwe usanga ingaruka zabyo zitareba sosiyete zose. Nka sheke itazigamiye, niba umuntu abyemera, akerekana ko azagenda yishyura, nta mpamvu yo kumufunga. Ibi na byo biri mu mategeko ari kwigwa bizatugeza mu kugabanya ikibazo cy’ubucucike muri gereza.”

Yavuze ko kandi hari iteka rya Perezida riteganya imirimo nsimburagifungo ryitezweho kuzagabanya ubucucike muri za gereza.

By’umwihariko, Dr Ugirashebuja, yavuze ko uburyo bwiza bwo kurwanya ubucucike ari ukurwanya ibyaha, bihereye ku gusaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agira uruhare mu kuba hari ubucucike muri gereza.

Yavuze ko mu gihe cya vuba ibijyanye n’imirimo nsimburagifungo nibitangira kujya mu bikorwa, hari impinduka zizagaragara.

Ati “Mugiye gutangira kubona abakora imirimo y’inyungu rusange bataha iwabo. Inkiko zigiye gutangira gutanga ku bwinshi ibyo bihano ku buryo abinjira mu magororero bazajya bagabanuka.”

Yavuze ko n’amagereza ari kugenda avugururwa, hubakwa andi mashya kugira ngo ubucucike bugabanuke.

Izindi ngamba zafashwe harimo gufungura abantu by’agateganyo mbere y’uko barangiza ibihano byabo kubera ko baba baragaragaje imyitwarire myiza iganisha ku guhinduka no kwitandukanya n’ibyaha baba barakoze mbere.

Nko mu 2022, hari abafungwa 2.617 barekuwe muri ubwo buryo ndetse imibare yerekana ko muri uyu mwaka hamaze kurekurwa abagera kuri 381.

Hagaragajwe ko hari ibyatangiye gukorwa ngo ubucucike muri za gereza bugabanuke
Abayobozi batanze ikiganiro ni Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye (ibumoso); Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga

Video: Igena Sage Aggée


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages