Icyatunguye benshi si igifungo cy’imyaka icumi ahubwo ni ifaranga rimwe yaciwe nk’indishyi y’akababaro.

Iri faranga mu bicuruzwa byose biri mu Rwanda ntacyo rishobora kugura, usibye kuriteranya n’andi yamara kugwira akagutabara.

Ruvebana yakatiwe nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umwana yakoze mu 2005 kugeza mu 2013 agikorera mu Busuwisi aho yari mu kazi ka Leta n’icyo gusambanya abandi bakobwa.

Hari abaketse ko umucamanza yibeshye cyangwa se ibinyamakuru bikaba byibeshye bigatangaza umubare utandukanye n’indishyi Ruvebana yatswe, nyamara ibyatangajwe nibyo ijana ku rindi.

Ubwo yasomaga icyemezo cy’urukiko, Umucamanza yagaragaje ko indishyi y’ifaranga rimwe ariyo uruhande rw’abaregera indishyi rwasabye ndetse ikirego cyarwo gihabwa ishingiro bityo Ruvebana akaba ariyo agomba kwishyura.

Ingingo ya 30 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ingano y’ihazabu, ivuga ko ishobora kugirwa n’ifaranga rimwe ry’u Rwanda.

Umunyamategeko umenyerewe mu gufasha abaregera indishyi, Me Bayingana Janvier yabwiye IGIHE ko indishyi y’ifaranga rimwe mu nkiko ari ibintu bisanzwe.

Ati “Hari impamvu nyinshi zituma umuntu aregera indishyi z’ifaranga rimwe, ni nko kuvuga ngo ntacyo ngushakaho ariko nanone sinakureka ahubwo bizandikwe ko wampemukiye kandi ukansubiza icyubahiro cyanjye.”

Yasobanuye ko atari ugutesha agaciro ikintu cyakozwe ahubwo bishobora no gufatwa nko kugiha agaciro gakomeye kuko umuntu atapfa kubona ikiguzi yasabwa mu gihe yangije bikomeye cyangwa yahemukiye undi.

Ati “Hari igihe umuntu avuga ati nimusaba miliyoni eshanu aratekereza ko ari kunyishyurira umuntu kandi nta kiguzi yabona. Biba bifite ubutumwa bwinshi burenze ubw’indishyi.”

Ikirego cy’indishyi gishobora gutangwa n’uwangirijwe n’icyaha wese.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisanzwe kuregera indishyi z’ifaranga rimwe cyane ko biteganywa n’itegeko.

Ati “Birasanzwe kuko n’urukiko ntirwafata icyemezo kidasanzwe cyangwa kinyuranyije n’amategeko. Urukiko rutanga rukanafata icyemezo ku cyasabwe. Ntirushobora gufata icyemezo ku bintu bitasabwe kandi bidakurikije amategeko.”

Yakomeje ati “Ubundi wagatekereje ko umuntu asaba indishyi z’amafaranga menshi ariko yose abarwa haherewe kuri rimwe. Iyo aza kuba yarasabye menshi akayatangira ibimenyetso urukiko wenda rwari kuyagena rushingiye kuko yari kuba yabigaragaje. Ikigenderwaho ni ukureba ibimenyetso no kureba ibyasabwe.”

Ruvebana Antoine wahoze ari umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi
Ruvebana Antoine wahoze ari umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi