Nyamara miliyoni 16 bari hagatati y’imyaka 15-19 na miliyoni 2.3 bari munsi ya 16 nibo babyara izo nda baterwa.
Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage, UNFPA kigaragaza ko abakobwa ibihumbi 20 bari munsi y’imyaka 18 bo muri ibyo bihugu aribo babyara ku munsi.
Nigeria ni iya mbere ku Isi mu bihugu bifite abana benshi b’abakobwa byara bangana na 203.60/1000, ikurikirwa na Mali na Angola, mu gihe Korea y’Epfo, iza ku isonga mu bifite bake baziterwa (0.5/1000), igakurikirwa na Korea ya Ruguru, Slovenia, u Buholandi, Denmark n’u Buyapani.
Inda zitateguwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ni kimwe mu bihangayikishije kuko uretse kurwicira ahazaza, ni n’umutwaro ku muryango nyarwanda no ku gihugu.
Mu 2016 Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abana b’abakobwa 17444 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe, benshi bituma bahagarika kwiga.
Muri Gicurasi kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwatangaje ko mu kwezi kumwe (Mata) abana b’abakobwa 222 basambanyijwe mu gihugu, bamwe batewe inda.
Ibi bibagiraho ingaruka zirimo no gupfa bagerageza kuzikuramo, ibibazo by’abana barera abandi, indwara z’imirire mibi, guta ishuri n’izindi.
Impamvu ni nyinshi
Zimwe mu mpamvu zigarukwaho zitera abana b’abakobwa guterwa inda zirimo ubukene, kubura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kudakurikiranirwa hafi n’ababyeyi cyangwa abarezi babo n’amakimbirane yo mu miryango.
Hari umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye wabwiye IGIHE ko “igihe umukobwa ari ku ishuri bigoye kwifata mu gihe iwabo bakennye kandi hari byinshi akeneye badafitiye ubushobozi bwo kumugurira.”
Nko muri Nigeria iza ku isonga mu bihugu bifite abana b’abakobwa baterwa inda, igenzura ry’ubuzima bw’abaturage mu 2013 ryerekanye ko abakobwa 2% bafite imyaka 15-19 aribo babona uburyo bwo kuboneza urubyaro, nyamara 23% by’abari muri iki kigero baba baramaze kubyara.
Muri icyo gihugu, bamwe mu bakobwa bakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina ku bushake bwabo cyangwa bashutswe na bagenzi babo, abafatwa ku ngufu, abashyingirwa ku gahato n’ibindi.
Umwe mu babyeyi wo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko “abana bagera mu bugimbi n’ubwangavu, bakumva ko icyihutirwa ari ukugira uwo bakundana badahuje igitsina.”
Usanga udafite uwo bakundana, yumva bisa nk’aho hari icyo abura muri we, rimwe na rimwe bagenzi be bakaba bamuseka cyangwa bakamubwira amagambo atuma ashakishiriza inshuti hasi no hejuru.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ati “Uru rukundo ntirufatwa nk’ukuri iyo badakora imibonano mpuzabitsina, ugasanga iyi mibonano yabaye ikimenyetso cy’urukundo.”
Ubuhamya bw’ibyo uyu mubyeyi avuga
Rugwiro Daphy, umukobwa wo mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ati “Umukobwa twiganaga yahoraga arira tutazi ikimuriza, mbajije impamvu, bambwira ko agenda mu kigare cy’abantu bateretana ariko we adafite umutereta, bakirirwa bamucunaguza.”
Uyu mukobwa ngo yahoraga yigunze, ariko nyuma aza kubona umuhungu bakundana aratuza ndetse akajya abyirata. Rugwiro, ahamya ko umukobwa nk’uwo, uwo bakundana amusabye ko baryamana atabyanga.
Undi mubyeyi yavuze ko “hari ubwigenge bw’abana aho usanga ababyeyi batabakurikirana, ntibamenye aho bari n’ibyo barimo.”
Ibi babihuza n’uko usanga bajya mu birori bya hato na hato nk’isabukuru z’amavuko za bagenzi babo n’ibindi, rimwe na rimwe bibaganisha ku zindi ngeso nko kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge bibatinyura gusambana.
Nubwo batabuzwa kujya aho abandi bari ariko, bigira ingaruka ku burere bwabo kuko ababyeyi batabona uko babagira inama z’uko bakwitwara mu gihe hagize ubashuka gukora imibonano mpuzabitsina.
Hanavugwa ubukomisiyoneri mu mashuri
Hari umunyeshuri wabwiye IGIHE ko “hakenewe igenzura mu mashuri, hasigaye harimo abakomisiyoneri baza kuvanamo abakobwa bakabagurisha abagabo mu mahoteli no mu tubari babavanye ku ishuri.”
Mu zindi mpamvu zishobora kongera inda zitateguwe, ivugwa ni ‘imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere, usanga abarimu ibyinshi batinya kubwira byose abanyeshuri, umwana akarangiza kwiga amakuru abiziho ari make.’
Hari n’abashakira impamvu zo gutwita ku buryo abana bakura barabwiwe ko umwana avuka anyuze mu mukondo, bagakura bafite amakuru ahabanye n’ukuri.
Umwe yagize ati “Urubyiruko barwigishije ko umwana avukira mu mukondo, rubanza kubyemera. Nyuma ruza gusanga sibyo, rukora rubigerageza imburagihe, kandi rusanga biraryoshye, rufatiraho, ruratwita.”
Imyumvire no kutagira ibanga
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamakuru wakoze ibiganiro byigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko hakiri ikibazo cy’imyumvire.
Yatanze urugero rw’igihe umwana w’umukobwa akoze imibonano yajya gushaka uburyo bumurinda gusama ntagirirwe ibanga cyangwa bikakirwa nabi.
Ati “Abaganga bategetswe kugira iryo banga no kwakira wa mwana ariko aho kugira ngo amwakire nk’umuntu umugannye, agahita atangira kumucira urubanza, rimwe na rimwe akaba yahita ajya no kubibwira iwabo.”
Yanavuze ko ikoranabuhanga ryoroheje uburyo umuhungu n’umukobwa bashobora guhuramo muri iki gihe, ibyo bikaba indi mbogamizi ku burere bw’umwana.
Ati “Urabona ibintu byinshi ku mbuga nkoranyamabaga, uraganira n’abahungu kuri telefone, iyo uyifite biroroha kugira ngo umuhungu aguterete.”
Ibi ngo bituma uburyo urubyiruko rwifashishaga rwirinda inda zitateganyijwe ubu budakoreshwa ngo bikunde.
Ntirenganya yavuze ko abana b’iki gihe batangira kwiyitaho bakiri bato, bigatera irari ku bagabo kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina nabo bakiri mu myaka ishukika.
Umuyobozi muri Polisi Ushinzwe Ibigo byigenga bishinizwe umutekano, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, aheruka kubwira urubyiruko ku munsi Nyafurika waruhariwe ko rufite irari ryo gutunga ibirenze ubushobozi bwarwo, bigatuma babishakira mu busambanyi.
Yagarutse ku babyeyi babona umwana atahanye ikintu nk’imodoka batamuguriye, ntibabyiteho ngo bamubaze, bakazibuka umwana yamaze gutwara inda.
Filimi z’urukozasoni nazo zibifitemo uruhare
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, aheruka kuvuga ko hari igihe abana bafatwa ku ngufu bagatwara inda bitewe n’uburangare bw’ababyeyi.
Aha yatanze urugero ku batita ku bana bakabaharira abakozi bo mu rugo n’ababasigira ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakirirwa bareba filimi z’urukozasoni, zikabaganisha ku busambanyi.
Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo kandi byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO