00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zituma hahindurwa icyo ubutaka bwakoreshwaga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 March 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Hashize hafi imyaka ibiri igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyemejwe hagamijwe gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 igihugu kihaye.

Muri iki gishushanyombonera, hagaragazwa uko ubutaka buzakoreshwa kuva mu 2020 kugeza mu 2050 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zose ndetse n’intego igihugu kihaye.

Mu byo kitezweho harimo gukemura ikibazo cy’imikoreshereze y’ubutaka aho urwego rumwe rw’ubuzima bw’igihugu rwashoboraga gukoresha ubutaka rutitaye ku bukenewe n’urundi rwego.

Biteganyijwe ko ubuhinzi n’ubworozi bugenewe gukorerwa kuri kilometero kare 12.433 (47, 2%). Amashyamba agenewe 7.725 (29,3%); imiturire n’ibikorwaremezo byose bigenewe 3.980 (15.1%) mu gihe amazi, imbago zayo hamwe n’ibishanga bikomye bigenewe kilometero kare 2.200 (8.5%).

Nubwo bimeze bityo ariko guhindura imikoreshereze y’ubutaka birashoboka bisabwe n’umuntu ku giti cye cyangwa bigakorwa n’ikigo gifite imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano kibyibwirije hagamijwe kubahiriza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka cyangwa gukosora inenge zarigaragayemo.

Iteka rya Minisitiri no 005/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022 rigena ko guhindura imikoreshereze y’ubutaka bikorwa hagamijwe kubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’aho buherereye cyangwa mu rwego rw’ishoramari rirambye cyangwa inyungu rusange.

Umuntu usaba guhindura imikoreshereze y’ubutaka ashyikiriza ubusabe bwe ikigo gifite imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano akoresheje inyandiko naho iyo icyo kigo kiyihinduye kibyibwirije, kimenyesha nyir’ubutaka izo mpinduka mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu uhereye ku munsi izo mpinduka zabereyeho.

Mu bikubiye muri dosiye y’ubusabe bwo guhindura imikoreshereze y’ubutaka hiyongeraho inyigo y’umushinga w’ishoramari rirambye cyangwa uw’inyungu rusange igaragaza uko imikoreshereze y’ubutaka mishya ifite agaciro n’inyungu biruta ibyari bisanzwe.

Hagomba kandi kugaragazwa uko ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ryubahiriza ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu kandi ritangiza ibidukikije.

Mu gusuzuma ubusabe bwo guhindura imikoreshereze y’ubutaka, ikigo gifite imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano kigisha inama Minisiteri ifite igenamigambi mu nshingano na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano mbere yo gufata icyemezo.

Iri teka rikomeza rivuga ko iyo ikigo gifite imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano gisanze ubusabe bufite ishingiro kirabwemeza kandi kigahindura imikoreshereze y’ubwo butaka kigasubiza uwabisabye mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu ibarwa uhereye igihe ubusabe bwakiririwe.

Ibibazo bivugwa muri serivisi z'ubutaka byatumye Minisitiri w'Ibidukikije ahamagazwa mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages