00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zituma ubuzima buhenda ku batuye mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 12 December 2013 saa 05:02
Yasuwe :

Benshi mu batuye mu Mujyi wa Kigali batangaza ko ubuzima bwaho buhenze, wareba umubare w’abahatuye ugasanga urimo abari mu kigero cy’ ubukungu giciriritse batari abaherwe ugasanga bahora bahangayikishijwe no kubona ikibatunga.
Kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibi IGIHE yegereye bamwe mu batuye Kigali, batangaza ko abagira inzu zabo muri Kigali ari bo bake abenshi bakodehsa. Kuba ibicuruzwa ku isoko bigenda bihenda hakaniyongeraho amatiki ya buri munsi kuko akenshi abatuye muri Kigali (…)

Benshi mu batuye mu Mujyi wa Kigali batangaza ko ubuzima bwaho buhenze, wareba umubare w’abahatuye ugasanga urimo abari mu kigero cy’ ubukungu giciriritse batari abaherwe ugasanga bahora bahangayikishijwe no kubona ikibatunga.

Kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibi IGIHE yegereye bamwe mu batuye Kigali, batangaza ko abagira inzu zabo muri Kigali ari bo bake abenshi bakodehsa. Kuba ibicuruzwa ku isoko bigenda bihenda hakaniyongeraho amatiki ya buri munsi kuko akenshi abatuye muri Kigali usanga batega moto n’imodoka abagendesha amaguru ari mbarwa, byose biri mu bituma ubuzima buhenda muri Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali haba abishoboye mu bukungu n'abafite amikoro aciriritse

Abagira inzu ni mbarwa abenshi barakodesha

Urujya n’uruza rw’abantu bahora baza gutura muri Kigali, bigatuma ubwiyongere bw’abantu buba bwinshi, ibikorwa remezo bimwe bikaba bike nko kubona aho gutura bigatuma Umujyi wa Kigali ukomeza guturwa n’abifite abari bahasanzwe bakagurisha bamwe bagatinya kujya gutura ahandi batsimbaraye ku ivuko bakaguma mu mujyi bakodesha rimwe na rimwe amafaranga bahawe aho bagurishije barayakoresheje nabi badashatse ahandi ho gutura.

Kigali ni ugahaha buri cyose

Benshi mu batuye mu mujyi wa Kigali usanga bahaha buri kintu kuko hari ababa mu nzu gusa batagira n’igikoni bagatekera ku mabaraza. Bamwe bahuza ubwogero n’ubwiherero kubera gukodesha ahagendanye n’ubushobozi bwa buri muntu ; Ibi bigatuma nk’ababa muri izi nzu batabona n’aho gushyira akarima k’igikoni.

Abatuye hanze ya Kigali bo bafata abatuye muri Kigali nk’abaherwe, bigatuma bamwe mu bakomoka mu cyaro barangwa no kwigaragaza uko batari bakaba bahatakariza amafaranga yari kubafasha banga kugaragaza uko babayeho.

Bamwe mu bigaragaza uko batari

Mu byiciro by’abifite n’abatifite harimo n’abafite ubushobozi buringaiye bakoresha nabi ubushobozi ubuzima bukabakomerera. Mu rubyiruko usanga bamwe bashaka kwigaragaza uko batifite, bityo bagasesagura kugira ngo bagaragare neza hanze.

Uko ubushobozi bwiyongera ni na ko ibikenerwa byiyongera n’imibereho y’ubuzima ikagenda ijya mu cyiciro cy’abakomeye n’abifite. Binatuma bamwe bagenda n’abari muri icyo cyiciro batamenya kubyitwaramo neza ubuzima bukabakomerana.

Mahoro, umwe mu rubyiruko twaganiriye yagize ati“Mfite inshuti yanjye itunze imodoka. Kubona lisansi biramugora cyane bitavugwa. Akunda gupfira ifiyeriri. Igitangaje ni uko ubona akora mu kigo gikomeye ariko no guhindura ibyo kurya biramugora. Nanjye ubwanjye iyo mbonye uko ubuzima bumukomereye kubera gushaka kwikuza mbura uko mugenza kuko yikundira imyambarire myiza no kwinezeza.”

Hari n’ababa bahembwa umushahara usaga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ugasanga ibyo kuwukemuza bibarenze ubushobozi. Ibyo bawukoresha birimo kwishyura inzu bakodesha, kurihirira abana mu mashuri no kubitaho mu bindi bakenera, kwirihirira ku biga muri za Kaminuza, guhaha, kwishyura umukozi ku babagira no kumenya umuryango we muri rusange. Ugasanga mu gihe atabaye maso ubuzima bumukomerana bukamuhenda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages