00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamyabumenyi z’abize imyuga n’ubumenyingiro zigiye kujya zihabwa agaciro kamwe na A0

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 March 2017 saa 07:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) zihabwa abarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro zigiye kujya zihabwa agaciro kamwe mu kazi n’iz’icyiciro cya kabiri (A0).

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier, ubwo yari yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Kigali.

Ati” Iki kibazo cyamaze gukemuka, kuko uhereye muri aya mashuri yacu yigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro ubwayo, uje kwigisha muri aya mashuri afite A0 mu burezi (General education), ahembwa kimwe n’ufite A1 muri uru rwego rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Yakomeje avuga ko mu 2014, aribwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yandikye abayobozi ba za IPRC abamenyesha ibijyanye n’aya mabwiriza mashya.

Yongeyeho ko kandi muri Nzeri 2015, aya mabwiriza yasohotse mu Iteka rya Perezida wa Repubulika rigaragaraza inzego zitandukanye z’imirimo ya Leta n’ibisabwa kugira ngo umuntu abe yahabwa akazi ku mwanya runaka.

Ati” Harimo amakuru arambuye, ku buryo uretse muri IPRC no mu bindi bigo bya leta ahari umwanya ukeneye umuntu ufite ubumenyingiro, usanga ibisabwa kuri uyu mwanya bandikaho ngo afite A0 cyangwa A1 muri ibi ngibi.”

Iri teka rya Perezida ryasohotse mu igazeti nᵒ 39 yo kuwa 28/09/2015.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .