00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano z’abafite ubumuga bwo mu mutwe zapfaga ubusa zigiye kubyazwa umusaruro

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 12 March 2015 saa 09:39
Yasuwe :

Umuryango utegamiye kuri Leta, Ishyo Arts Center, washyizeho umushinga wagutse w’ivumburampano mu bana bafite ubumuga, abafite ubwo mu mutwe bakaba biganje mu bagaragayeho impano zihanitse kandi zishobora kubyara umusaruro mu buhanzi n’ubugeni.

Uyu mushinga wiswe “Breaking barriers- Building bridges” uhuriweho na Ishyo Arts Center, Ambasade ya Canada mu Rwanda, n’ikigo cya Suwede gishinzwe guteza imbere umuco n’ubugeni, mu ntumbero yo guha rugari abana bafite ubumuga bakagaragaza ibyo bashoboye ndetse bakubakirwa ubushobozi.

Carole Karemera, Umuyobozi wa Ishyo Arts Center yasobanuye ko nta gushidikanya uyu mushinga uzafasha abana bafite ubumuga mu kugaragaza impano n’ibyiyumviro byabo, kongera kwiyumva nk’abanyamuryango ba Sosiyete, kwidagadura no gukuza impano basanganywe ariko zisa n’izapfukiranwe.

Carole Karemera, Umuyobozi wa Ishyo Arts Center

Mu muhango wo kwakira inzobere mu ikinamico ziturutse muri Suwede wabereye mu rugo rwa Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Umuhuzabikorwa w’Umushinga “Breaking barriers- Building bridges”, Elie Antoine Bigirimana, yasobanuye ko ikigambiriwe cyane ari ugukura mu bwigunge abana bafite ubumuga.

Bigirimana yemeza ko abafite ubumuga usanga bameze nk’abatereranwe ku buryo rimwe na rimwe impano zabo zipfa ubusa kandi zakagombye kubyazwa umusaruro ndetse zikanafasha ba nyirazo kwisanzura ku ijambo no kugaragariza sosiyete ko bashoboye.

Yagize ati “Twese twahuje imbararaga mu gufasha abana bafite ubumuga, ariko tuzanamo ikintu gishya cyo kubigisha ubuhanzi n’ubugeni. Bizafasha abana kwidagadura no kutigunga kuko hari impano baba bafite zarabahezemo. Mu gihe cy’umwaka icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizamara, turateganya ko intego yo kumvisha abantu ko abafite ubumuga hari ibyo bashoboye.”

Mu gice cya mbere cy’uyu mushinga kizamara umwaka, biteganyijwe ko abana bafite ubumuga butandukanye bagera kuri 300 bazahugurwa n’inzobere mu ivumburampano z’ubuhanzi n’ubugeni.

Bigirimana asobanura ko mu bigo 16 by’abana bafite ubumuga bazakorana nabyo, 12 muri byo ari iby’abafite ubumuga bwo mu mutwe, icyiciro cyagaragaje ko gifite impano zuje ubuhanga ku buryo nibongererwa ubumenyi bazazibyaza umusaruro uruseho.

Ati “Icyagutangaza ni uko abafite ubumuga bwo mu mutwe ari bo benshi kuko mu bigo 16 twatangiranye na byo, 12 byakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe urumva nibo benshi kandi bigaragara ko bafite impano zitandukanye. Hari abazi gucuranga inanga za kizungu, abazi kuririmba, abazi gukina ikinamico; Bivuze ngo kugira ubumuga bwo mu mutwe ntibivuze ko nta bushobozi bafite.”

Ku ikubitiro ry’uyu mushinga hahuguwe abayobozi n’abarezi muri ibi bigo birererwamo aba bana bafite ubumuga, ubu umushinga nyir’izina ukaba ugeze ku guhugura aba bana ubwabo hifashishijwe abazobereye ubuhanzi n’ubugeni nk’uko uyu mugabo akomeza abisobanura.

Ati “Twatangiye duhugura abayobozi n’abarezi b’ibigo bifite abafite ubumuga tubahugura ku buhanzi n’ubugeni, ubu tugeze ku bana aho twifashisha inzobere mu buhanzi no mu ivumburampano zizadufasha kumenya impano iri muri buri mwana.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu abanyarwanda bazasogongezwa ku bihangano by’aba bana mu gitaramo bazahuriramo n’abakinnyi b’amakinamico bavuye muri Suwede, Comedy Knight n’ahandi.Iki gitaramo kandi kizaba kigizwe n’imurikabikorwa ry’ubugeni aba bana bakoze.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages