Iyi mpanuka yabaye ahagana saa 19:45 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu Murenge wa Nemba, mu Kagari ka Buranga.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abagenzi babiri bahise bitaba Imana naho abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Nemba. Bivugwa kandi ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi iyi modoka yari ifite.
Mu Ukwakira uyu mwaka, Polisi yatangaje ko utumashini tugabanya umuvuduko mu modoka rusange tuzwi nka ‘Speed Governor’, twagabanyije impanuka mu modoka rusange zitwara abantu ku kigero cya 65% ariko ko hakiri ikibazo cy’abashoferi barangwa n’imyitwarire mibi iteza ibibazo.
Kuva uyu mwaka watangira, impanuka eshatu zikomeye nizo zabaye zirimo iyo kuwa 27 Mutarama 2017 ya Coaster yaguye i Shyorongi ikagwamo abantu 15 naho abandi barindwi bagakomereka bikomeye.
Indi ni iya bisi ya RITCO yabereye i Nyagatare igakomerekeramo abantu 26 ku wa 22 Nyakanga naho ku wa 4 Ukwakira 2017 indi igwamo abantu batatu, abandi 29 barakomereka baguye mu mpanuka ya RITCO na none.



















TANGA IGITEKEREZO