Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika mu Kagali ka Sheri ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2017 .Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ndende idatwikiriye inyuma, yavaga i Kigali naho Fuso yavaga i Muhanga.
Abantu bitabye Imana ni abagabo babiri bataramenyekana imyirondoro bari mu modoka ya Fuso, ubwo yagurumanaga babuze aho bapfumurira ngo bahunge ikibatsi cy’umuriro kugeza ubwo bahiriyemo bashiramo umwuka.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ‘Fuso yerekezaga Kigali iva Muhanga naho Benz yerekeza Muhanga. Abantu bari babiri bari muri Fuso bataramenyekana amazina bahiriyemo barapfa, umwe wari muri Fuso hejuru n’abandi babiri bari muri Benz barakomereka. Imodoka ya polisi ishinzwe kuzimpa yazimije umuriro, abagiriye ibibazo muri iyo mpanuka bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru. Iperereza riracyakorwa’.
Imodoka zimaze gufatwa n’inkongi y’umuriro Polisi yatabaye bwangu ndetse ibasha kuzizima ariko ntiyabashije kurokora abitabye Imana. Guhanganaga no kuzimya inkongi ndetse no kujyana abakomeretse kwa muganga byatwaye umwanya munini ndetse bituma haba umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga haba ibyaturukaga i Huye beyerekeza i Kigali cyo kimwe n’ibyavaga mu murwa byerekeza mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo.
Impanuka yabaye saa kumi n’imwe n’igice ari nabwo umubyigano watangiye urangira ahagana saa yine zirengaho mike z’ijoro. Muri ayo masaha yose byari bigoye kubona ibinyabiziga bikora ingendo uko bisanzwe gusa Polisi yahanganye n’ingaruka zaturutse ku mpanuka ibintu bisubira mu buryo ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.
Kuva i Muhanga kugera mu Nkoto hafi y’Akarere ka Kamonyi hari umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga ndetse n’izavaga i Kigali zose zari zahagaze. Abagenzi bari berekeje kure bicaye mu modoka bategereza ko ibintu bijya mu buryo, abarambiwe kwihangana n’abatuye mu bice biri mu birometero bike uvuye ahabereye impanuka bahase inzira ibirenge barataha.
Abahisemo gusiga imodoka bagataha n’amaguru bahuye n’akaga gakomeye kubera imvura y’umuzajoro yaguye mu bice bya Kamonyi na Kigali mu masaha y’ijoro. Umunyamakuru wa IGIHE yahagurutse i Huye saa kumi n’imwe n’igice, imodoka yajemo yamugejeje i Kigali saa sita z’ijoro.
Amafoto: Mahoro Luqman


















TANGA IGITEKEREZO