Impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ntizisiba kumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu. By’umwihariko izikorwa n’amakamyo manini zariyonegereye.
Minisitiri Nsabimana yagarutse kuri iki kibazo cy’umutekano mu muhanda ubwo yatahaga ku mugaragaro imashini n’amakamyo bishya bya sosiyete ya Construck Ltd, kuri uyu wa Gatanu, i Jabana mu Karere ka Gasabo.
Yavuze ko ku mpanuka zagiye zibaho hari ibyo polisi yagaragaje ariko nyuma y’ibyo hari itsinda riri gusuzuma impamvu zitera impanuka; niba ari imiterere y’imihanda, imodoka zishaje, amagaraje adafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’imodoka, cyangwa uruhare rw’abashoferi.
Ati “Ngira ngo murabizi tumaze iminsi dufite ikibazo cy’amakamyo agenda akora impanuka hirya no hino mu gihugu. Hari itsinda ririmo kubikurikirana. Hari imyitwarire y’abashoferi kurusha uko ikibazo gishobora kuba ari icya mekanike. Hari n’abamaze igihe berekanwa batwaye amakamyo ugasanga hari abafashe no ku biyobyabwenge.”
Yasabye abashinzwe abakozi muri iyi sosiyete kuzakurikirana abashoferi, ubunyamwuga n’imyitwarire yabo biganisha ku kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ati “Ntabwo twifuza ko nyuma y’icyumweru kimwe tuzumva aya makamyo yatangiye gukora impanuka. Rwose nsabe ababishinzwe no mu mabwiriza ngenderwaho imbere mu kigo, mubishyiremo. Mushyire imbaraga ku myitwarire n’imyifatire y’abashoferi. Babe abashoferi bakora kinyamwuga. Iyo ikamyo iguye igasenya umuhanda, amashanyarazi, igasenya inzu, igahitana ubuzima bw’abantu, ni igihombo ku gihugu.”
Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standard Board) kigomab no kuzajya kigenzura niba amakamyo yinjira mu gihugu yujuje ibipimo bya ngombwa.
Ati “Hari icyamaze kugaragara ko n’ibyo bipimo bigomba kurebwaho. Mu bindi bihugu hari aho usanga hari ikigo aho ikamyo nk’iyi nshya yinjira mu kuyigerageza bakabanza bakayijyana mu misozi, ahamanuka n’ahatambika bakareba ko ishobora guhangana n’imiterere y’igihugu. Ibyo byose ni ibintu birimo bitekerezwaho.”
Ikindi kigomba gukorwa ni ukureba niba amagaraje afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bya tekiniki by’imodoka.
Uretse kuba abashoferi b’amakamyo bavugwaho ubusinzi hari n’abakora ubutarukuka babihatiwe n’abakoresha babo cyangwa babyishakiye ubwabo kubera inyungu baba barangamiye. Iyo na yo ni indi mpamvu itera impanuka mu mihanda.
Umwe mu bashoferi b’amakamyo ya Howo umaze imyaka ine azitwara, yabwiye IGIHE ko abashoferi bafite ikibazo cyo gukunda amafaranga cyane bakiyibagirwa ntibake ikiruhuko bigatuma bananirwa ku rwego rwo gukora impanuka.
Iki kibazo giherutse kuganirwaho mu Nteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, aho CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange yababwiye ko hatangiye iperereza ryimbitse kuri cyo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!