Iyi mibare yerekeye impanuka yatangajwe ubwo mu Karere ka Rubavu hatangizwaga icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda, Polisi igasaba abamotari kwitwararika bakubaha ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwaye.
Mu mibare, Polisi yagaragaje ko abitabye Imana bazize impanuka zo kuri moto bagera kuri 38 % naho hafi 48 % ni abazikomerekeyemo bikomeye.
Avugana na IGIHE, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yagize ati “Abahitanywe n’impanuka ni 138; abakomeretse bikomeye ni 246; mu bapfuye 53 bari kuri moto naho mu bakomeretse 115 bari kuri moto.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Marizamunda Juvénal, yasabye by’umwihariko abamotari kwitwararika kuko aribo bateza impanuka nyinshi mu muhanda.
Yagize ati "Akenshi usanga impanuka ziterwa n’amakosa ya tekiniki, niyo mpamvu dusaba ko ibinyabiziga bikorerwa isuzuma (Controle Technique) ngo barebe ko byujuje ubuziranenge. Ikindi abamotari ntabwo bubahiriza amategeko bigatera impanuka, abenshi batwara nta byangombwa bafite ugasanga bagenda bakwepakwepa Polisi."
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Karere ka Rubavu, Safari Phillipe, yasezeranyije ko bagiye gukurikiza impanuro zo gukumira impanuka, bakanakomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO