00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro Perezida Kagame yahaye Lt Gen Ibingira na bagenzi be mu myaka 24 ishize

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 December 2016 saa 10:13
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt General Fred Ibingira, yatangaje ko impamvu ituma Ingabo z’u Rwanda zisizanira kuba mu b’imbere mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage bituruka ku mpanuro Perezida Kagame wari General Major mu 1992 yahaye abo bari bafatanyije mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Lt Gen Ibingira avuga ko mu 1992, Paul Kagame wari General Major icyo gihe yabwiye Ingabo zari iza RPF Inkotanyi ziri ku rugamba rwo kubohora Igihugu, ko zigomba gukora ibikorwa bitandukanye n’iby’ingabo barwanaga icyo gihe. Izi mpanuro ngo zabaye umusingi n’impamba ku ngabo z’Igihugu kugeza ubu.

Ibi Lt General Fred Ibingira yabivuze ubwo yari mu Karere ka Gasabo aho Inkeragutabara zigiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo wiswe Rudakabukirwa.

Ayo magambo ngo Perezida Kagame yayabwiye ingabo ubwo zari ku rugamba ahitwa Mukarange ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Asubiramo izo mpanuro, Lt Gen Ibingira yagize ati “Izi ngabo z’igihugu nizo zizaba umusingi wo kubaka igihugu cyacu ndetse nizo zizaba umusingi w’impinduramatwara mu gihugu cyacu, ati ariko kugira ngo ibyo byose bizashoboke ni uko ibikorwa byanyu mwa ngabo mwe (icyo gihe) bizabatandukanye n’ingabo murwana nazo (icyo gihe).”

Yakomeje avuga ko uwo murongo mugari Perezida Kagame yabahaye mu myaka 24 ishize, ari umusingi w’icyitegererezo, utuma Ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byihariye biziranga bitandukanye n’iby’ingabo zarwanaga nazo (Ex-FAR).

Yagaragaje kandi ko umwanzi w’abanyarwanda ari mu byiciro bitandukanye, bityo bagomba gushyira hamwe bagafatanya n’Ingabo z’Igihugu kumurwanya.

Ati “Umwanzi ari mu byiciro bitandukanye, hari wa mwanzi ushobora gutera igihugu tuzi nka FDLR n’abandi, ariko hari umwanzi utuma abanyarwanda badatura neza, hari umwanzi utuma abanyarwanda basonza, hari umwanzi utuma abanyarwanda bakena. N’uko rero ingabo z’igihugu zinjira mu bikorwa nk’ibi kugira ngo zifatanye n’izindi nzego maze abanyarwanda babashe gutura neza.”

Lt Gen Ibingira yakomeje ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda ntawe ushobora kuzitsimbura ku mwanya wa mbere, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho ziri.

Ati “Ingabo z’u Rwanda ntawe ushobora kudutsimbura ku mwanya wa mbere, muzabishakishe mujya mu mahanga aho tujya n’ahandi, uwo mwanya rero twarawiyemeje kandi uwuduhesha ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.”

Kimwe mu byo Lt Gen Ibingira yasabye abaturage kwirinda ni abantu bababwira amagambo ashobora kubasubiza inyuma yaba mu mitekerereze no mu iterambere rusange.

Ati “Abandi bose bababwira amagambo, bwa bugambo mujya mwumva; mwe nimwubake amazu meza, mujye mu mihanda myiza mwishime, ibindi by’amagambo babivuge babipfane iyo ngiyo baba. Ushaka aze nawe tumuhe aha ajye mu mudugudu mwiza ature areke umutima mubi agire umutima mwiza.”

“Nananirana duhamagare abapasiteri barahari, ba padiri bamusengere bamuhaze nawe asubire mu banyarwanda agire umutima mwiza, ave mu mutima wo gusenya iki gihugu cyiza kimeze gitya gifite ubuyobozi bwiza gifite abaturage beza.”

Umudugudu wa Rudakabukirwa uzubakwa ku buso bwa hegitari 81 ahazatuzwa imiryango 144, ukazatuzwamo abahoze mu manegeka, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera. Uzuzura utwaye miliyari 2,5.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry'ifatizo ahazubakwa umudugudu wa Rudakabukirwa
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Lt Gen Ibingira ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages