00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro za Minisitiri Mbabazi ku rubyiruko rwo muri Huye na Gisagara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 February 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagiriye inama urubyiruko yo gukora cyane no bakunda igihugu kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo birinda ibibarangaza byose.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rwo mu turere twa Gisagara na Huye ubwo yabasuraga areba ibikorwa bitandukanye bakora, abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga no kubashyigikira.

Yabasuye mu mpera z’icyumweru gishize ahera mu Karere ka Gisagara aho urubyiruko rukora imihanda rukanayibungabunga binyuze muri kampani zarwo zirindwi zifite abakozi 336; hamwe n’abiga imyuga mu Kigo Yego Center bagera ku 119 ndetse n’abakorera mu gakiriro ka Save bagera kuri 322.

Ku munsi ukurikiyeho yasuye ibikorwa by’urubyiruko mu Karere ka Huye birimo Ikigo gitanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya Sida, aho bigira imyuga, ikoranabuhanga n’isomero rusange.

Yasuye na rwiyemezamirimo ukora imitobe n’imivinyo n’ibindi bicuruzwa mu gihingwa cya Hibiscus, urubyiruko rutunganya imihanda, urubyiruko rw’abanyamuziki rwatewe inkunga y’ibikoresho by’umuziki na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu rwego rwo kuvumbura, gukuza no kuzamura impano zarwo.

Yanasuye kandi ikigo gifasha urubyiruko guhanga ibishya hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurufasha kwihangira imirimo.

Yashimye ibyo bakora abagira inama yo gukomeza umurava babyaza amahirwe igihugu kibashyiraho.

Ati “Iki cyizere igihugu cyabagiriye ntikizabe imfabusa. Mujya mwumva ababyeyi bavuga ngo ‘uriya ni imfabusa’? ntabwo twifuza ko mu rubyiruko habamo imfabusa za zindi zidafite icyo zimaze. Mwe muri urugero rwiza rugaragaza ko gukora ibyiza bishoboka.”

Yabasabye kwirinda ibibarangaza n’ibyangiza ubuzima bwabo birimo ibiyobyabwenge, gutwita imburagihe, guta ishuri n’ibindi.

Ati “Ibibarangaza nimubyime amatwi, ibibajyana mu ngeso mbi ibibagiriza ubuzima ibituma mutaramba kandi muri amizero y’igihugu, ibyo byose mubyime amatwi.”

Yabagiriye inama yo guharanira kwiyungura ubwenge, abatunganya imihanda y’igitaka bakiga no gutunga iya kaburimbo kugira bakomeze gutera imbere.

Ati “Turifuza ko mukomeza kwiyungura ubwenge ntimwumve ko gukora umuhanda w’igitaka bihagije mukomeze muhange udushya mutekereza ibishya mugiye kuzana, mwiyungure ngo kumenya ngo gukora umuhanda wa kaburimbo byo bisaba iki, ntibibabuze no kumenya gari ya moshi. Biroroshye ukoresheje ikoranabuhanga ubwo bumenyi bw’ibanze ushobora kububona.”

Bamwe mu rubyiruko bo mu turere twa Gisagara na Huye bavuze ko bishimira amahirwe Leta y’u Rwanda yabahaye kandi biteguye kuyabyaza umusaruro.

Tuyisenge Jean Damascène ati “Nta kazi twari dufite ariko uyu munsi turishimye kuko mwadufashije kubona akazi tukaba turi muri bamwe bagerageza gukirigita ifaranga.”

Nyiramahirwe Pauline na we yavuze ko amaze kugera kuri byinshi akesha gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Leta.

Ati “Njyewe nafashijwe ndi imfubyi none ubu maze kwiteza imbere kuko mbasha kwizigamira. Naguze ibibanza bitatu, ngura inka eshatu n’ihene zigera muri enye nziragiza abantu. Maze imyaka irindwi nkora uyu mwuga kandi wambereye urufunguzo rw’ubuzima.”

Minisitiri Mbabazi yababwiye ko hari indi mishinga Leta iri guteganya kandi abiganjemo urubyiruko ari bo bazayihabwamo akazi kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yasuye urubyiruko rukora umurimo wo kudoda
Minisitiri Mbabazi yijeje urubyiruko ko Leta izakomeza kurushyigikira no kurugira inama
Yashimye ibyo bakora abagira inama yo gukomeza umurava babyaza amahirwe igihugu kibashyiraho
Bamwe mu rubyiruko bavuze ko bishimira amahirwe Leta y’u Rwanda yabahaye kandi biteguye kuyabyaza umusaruro
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yagiriye inama urubyiruko yo gukora cyane no bakunda igihugu kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo birinda ibibarangaza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages