Mu minsi ya mbere umwana yari ameze neza nk’abandi ariko uko iminsi yigira imbere, akagaragaza ibimenyetso by’ubumuga bw’ingingo kuko atabashaga guhaguruka ngo akambakambe nkuko bigendekera abandi bana.
Umwana yatangiye guhaguruka afite imyaka itandatu, atangira no kugaragaza ibibazo by’ubumuga bwo mu mutwe ndetse ababyeyi be bakamusiga mu nzu bamukingiranye, ngo badasanga yatorotse.
Mukafurujanse aganira na IGIHE yagize ati “Wabonaga ari umwana utameze nk'abandi, abantu baravugaga ngo twabyaye ikirimarima, ikigoryi; bwamwe bakanamukubita.”
Uyu ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu kigo Shenge Children Organisation giherereye mu karere ka Burera, cyita ku bana bavukanye ubumuga.
Mukafurujansi na bagenzi be bahuje ikibazo, babwiye IGIHE ko abana babo bafatwaga nk'abatera mwaku cyangwa ababyeyi bakitirirwa kuba barakoze icyaha kikaba inkomoko yo kubyara abana bafite ubumuga.
Muri Shenge Children Organisation ababyeyi bahazana abana babo mu gitondo, bakabacyura ku mugoroba. Abana bitabwaho bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bakigishwa amasomo asanzwe, bagakina, ndetse ababyeyi babo bakigishwa uburyo bwiza bwo kubitaho, banerekwa ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi.
Mukafurujansi ati “Iki kigo cyaradufashije cyane, ubu umwana nshobora kumusiga mu rugo ntamukingiranye; nshobora kumuha utujerekani duto akajya kuvoma.”
Mu minsi ya mbere, Mafisango yajyaga ku ishuri bamuhetse cyangwa bamujyanye ngo atayoba ariko ubu asigaye yijyana akanicyura, kuko ubumenyi yahawe bwamugiriye akamaro.
Kuri ubu Mafisango afite imyaka 15, ushobora ku muvugisha akakwikiriza n'ubwo mutagirana ikiganiro kirekire. Akunda umupira w'amaguru by'umwihariko ikipe ya Rayon Sports.
Se umubyara Zimurinda Tharcisse, avuga ko bakomeje kwishimira impinduka mu buzima bw’umwana wabo, by’umwihariko kuba barabonye ikigo cyihariye cyimwitwaho.
Uyu mwana ngo yigeze koherezwa ku ishuri ririmo abadafite ubumuga aza kuvayo kubera gutotezwa na bagenzi be.
Ati “Twaramwambikaga mbere ariko ubu ariyambika akaniyambura, ubu ashobora kwijyana kwituma, ntashobora kujya kurya adakarabye; izo zose ni impinduka akesha iri shuri.”
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga, bemeza ko ari abana nk’abandi, bakeneye urukundo no kwitabwaho.
Kansange Speciose wo mu murenge wa Cyanika, umwana we yatangiye kwitabwaho n’ikigo cyihariye mu mwaka wa 2019. Icyo gihe ntiyabashaga kugenda no kwiyitaho.
Nyuma y’imyaka ibiri, umwana yatangiye kugenda ndetse ubu yiga mu kigo gisanzwe hamwe n’abandi bana.
Ati "Umwana namuzanye atabasha kugenda, atavuga yewe ntiyashoboraga kujya mu bwiherero. Byari ikibazo kuko ntitwashoboraga kumusiga mu rugo kuko hari ubwo twamusigaga abandi bana bakamukubita.”
Uyu mwana ufite ubumuga bwagaragaye ubwo yari afite umwaka n'igice, ubu yiga mu mwaka wa mbere; ashobora kwandika kuva kuri rimwe kugera ku icumi, akaba azi no kwandika inyuguti.
Kansange ati “Mu ishuri arakurikira, ubona afite amatsiko yo kumenya. Ikibazo agifite ni ukudahama hamwe ariko nabyo mfite icyizere ko bizashira. Ubundi bumuga bwe bwaturutse kuri Malaria yarwaye agira umuriro mwinshi agagara igice kimwe; binagera ku bwonko. Twari twaravuje ahantu hose hashoboka.”
Nizeyimana Noel ukurikirana abana bafite ubumuga muri Shenge Children Organisation, yatangarije IGIHE ko ubu bafite abana umunani bafashijwe, bakaba baragiye kwigana n’abandi mu mashuri abanza.
Yavuze ko mu mu byo bafasha aba bana harimo gukangura ubwonko no kumenya ibyo umwana ashoboye.
Ati “Iyo umwana akiza ruba ari urugamba rukomeye kuko aba agiye ahantu atamenyereye, twifashisha ibikinisho kugira ngo tumenye ibyo umwana akunda kugira ngo twisanishe na we."
Yakomeje avuga ko impamvu aba bana baza batisanzuye biterwa ahanini no kuba aho batuye bahezwa bakanitwa amazina adasobanutse.
Ati “Bariya bana nabo ni ibiremwa nkatwe, iyo abonye mugenzi we bahuje amwisangaho. Impamvu akenshi baba batisanzuye ni kuriya usanga aho batuye babatoteza, babita ibimara, bigatuma bitinya."
Shenge Children Organization yatangiye mu mwaka wa 2008. Abana bamaze kwakira ni 43, muri bo 23 bakorerwa ubugorozi bw'ingingo, abandi 20 barigishwa.
Manzi Eulade, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Jordan Foundations gifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko zimwe mu mbogamizi abana bafite ubumuga bahura nazo harimo kwisanga muri bagenzi babo badafite ubumuga.
Ati “Twebwe iyo bigeze ku myidagaduro, dufite umukino w’umupira w’amaguru abana bafite ubumuga bakina. Ni imipira yabugenewe ikoreshwa ku buryo usona akamenya ahantu ugeze akaba yawutera kandi birabafasha. Nibyo iyi mipira irahenda kuko ituruka hanze.”
Yasabye inzego zitandukanye kurushaho kwita ku bana bafite ubumuga no kumva ko bafite amahirwe yo kugera ku burezi cyane ko iyo babashije kwiga nabo bashobora kwiteza imbere.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga butandukanye, burimo ubwo kutabona, ubumuga bwo kutagenda, kutavuga, kutumva, kutumva no kutabona, ubumuga bw’uruhu, n’ubundi bunyuranye.















Ibitekerezo 0