Byatangajwe uyu munsi n’Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza uko gahunda zo kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka ziteye.
Muri izo gahunda harimo iy’umujyi ushyushye, muri iyi minsi mikuru, ikubiyemo ibikorwa byo gusukura no gutaka inyubako cyane cyane gushyira amatara manini n’imitako mu nyubako zihuriramo abantu benshi, gutaka mu masangano y’imihanda, gutegura ibitaramo bigamije gususurutsa abazaza kwizihiriza iyo minsi muri Kigali no gutanga Serivisi nziza.
Asobanura ku mpinduka za Car Free Day, Busabizwa yagize ati “Muzi ko Car Free Day ari igikorwa umujyi wa Kigali watangije umwaka ushize, tugamije gukangurira abatuye umujyi wa Kigali gukora Siporo, bityo tukirinda indwara zitandura. Cyaratangiye, cyagenze neza cyitabirwa n’abantu benshi n’abaganga bapimaga abantu bakagenda babagira inama. Nyuma y’icyo gihe no kubiganiraho n’izindi nzego, umwaka utaha tuzajya tuyitegura inshuro ebyiri mu kwezi.”
Yakomeje asobanura ko ubusanzwe iyo Siporo yakorwaga mu cyumweru cya mbere cya buri kwezi, ariko ko hagiye kwiyongereho n’icyumweru cya gatatu kugira ngo abantu babigire umuco, ku kubyo ibindi byumweru bisigaye, abaturage bazajya banabikora ku rwego rw’akagari ari benshi.



















TANGA IGITEKEREZO